Portugal: Umupadiri yabaye ikimenyabose, asoma misa ku manywa nijoro akajya kuba DJ mu tubari
Umupadiri w’umunya-Portugal Guilherme Peixoto, uzwi cyane nka Padre Guilherme, yakoreye igitaramo cya muzika ya ‘electronic’ mu kabari ka AHM mu murwa mukuru wa Libani, Beirut, nyuma y’uko umucamanza wihariye ashyinguye ikirego cyari cyatanzwe n’itsinda ririmo n’abihayimana, ryavugaga ko icyo gikorwa gihungabanya indangagaciro za Kiliziya Gatolika kandi kikagoreka isura y’imihango ya gikristu.
Icyo gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, nyuma y’umunsi umwe gusa inkiko zemeje ko nta mpamvu zemewe n’amategeko zabangamira ko gikorwa. Abatanze ikirego bavugaga ko umupadiri wiyerekana nk’umuvangamiziki mu kabari bidahuje n’icyubahiro cy’ubusaseridoti. Umucamanza ushinzwe imanza zihuse yabiteye utwatsi, atanga uburenganzira ko igitaramo kiba.
Mbere y’uwo nimugoroba, Padre Guilherme yari yabanje kuyobora igitambo cya Misa muri Kaminuza ya Roho Mutagatifu ya Kaslik, iri mu majyaruguru ya Beirut, afatanyije n’umupadiri w’umunya-Libani. Yari yambaye ikanzu yera ya gisaseredoti, imbere y’imbaga y’abanyeshuri n’imiryango. Mbere ya liturijiya, yasobanuye ko umuziki akora awufata nk’igice cy’ubutumwa bwe, yifashisha amagambo yo muri Zaburi agira ati “Zaburi idusaba gusingiza Imana dukoresheje ibikoresho byose, none ubu n’iki gikoresho gishya kirahari, ni muzika ya ‘electronic’.”
Ku mugoroba, aho yageze mu kabari ka AHM, yagaragaye yambaye imyambaro isanzwe, itari iy’abapadiri, nk’uko byari byumvikanyweho n’abateguye igitaramo nyuma y’ibirego. Bemeje kandi ko nta bimenyetso bya gikirisitu byagaragara aho igitaramo cyabereye. Abari baje kugikurikira bageraga ku bihumbi bibiri. Yacurangaga muzika irimo imirya ikomeye ya bass, mu gihe cy’amasaha hafi abiri n’igice, inyuma ye hakerekanwa amashusho arimo inuma zera n’amafoto ya Papa Yohani Pawulo wa Kabiri. Yageze n’aho agenera indirimbo igihugu cya Libani, azunguza ibendera ryacyo, bituma imbaga ivuza impundu.
Padre Guilherme yavukiye i Guimarães mu majyaruguru ya Portugal mu 1974, ahabwa ubusaseridoti mu 1999. Akorera muri Arikidiyosezi ya Braga. Uretse akazi ke ka paruwasi, yagiye aba umusaseridoti uherekeza ingabo za Portugal mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Kosovo no muri Afghanistan. Ni muri Afghanistan mu 2010, ubwo yateguraga ibikorwa by’imyidagaduro bigenewe abasirikare, ari naho yatangiriye kuvanga umuzika nk’uwabigize umwuga.
Agarutse mu gihugu cye, yize kubivanga mu buryo bw’umwuga, atangira gutegura ibitaramo byo mu tubari agamije gukusanya inkunga yo gufasha imishinga ya paruwasi. Igihe icyorezo cya Covid-19 cyari cyarafunze isi, yatangiye gucuranga buri cyumweru akoresheje imbuga nkoranyambaga, ahuza muzika ya ‘electronic’ n’indirimbo za gikirisitu n’iza gakondo, bituma izina rye ritangira kumenyekana cyane hanze ya Portugal.
Muri 2023, yagaragaye mu birori bya World Youth Day i Lisbonne, aho yacurangaga mu ruhame mbere gato ya liturijiya ya Papa. Amashusho y’icyo gikorwa yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, atuma aba ikimenyabose ku rwego mpuzamahanga. Kuva ubwo, yatumiwe mu bitaramo no mu minsi mikuru ya muzika hirya no hino mu Burayi no muri Amerika y’Epfo.
Impaka zimwugariza ntizishingira gusa ku itandukaniro ry’ibihe n’ibisekuru, ahubwo zirebana n’imbibi zo guhuza ubutumwa bwa Kiliziya n’umuco wa none. Abanenga ibyo akora bibaza niba umupadiri ashobora kwinjira mu mwanya nk’uw’utubari no mububyiniro atabangamiye ishusho n’icyo ahagarariye. Abamushyigikiye bo bavuga ko ari uburyo bwo “gusohora Kiliziya hanze ya Kiliziya.”
Padre Guilherme ubwe yagiye asobanura ko muzika akora atayifata nk’iyo gukoreshwa muri Misa, ahubwo nk’inzira yo kwegera abantu batari basanzwe begera Kiliziya. Icyakora, igitaramo cya Beirut cyatumye hibazwa cyane niba koko ubutumwa bugera ku bantu, cyangwa niba ahubwo bituma isura y’ubusaseridoti igenda ivangavangwamo iby’isi, bigateza urujijo mu bemera.
Icyo iki gikorwa cyerekana kurusha byose, ni uko Padre Guilherme atakiri umupadiri usanzwe wo muri paruwasi yo muri Portugal gusa, ahubwo yahindutse ishusho izwi ku isi yose, ihuza ukwemera, umuco wa none n’impaka zikomeye ku cyerekezo Kiliziya iganamo mu gihe cya none.