Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya, yitabye Imana afite imyaka 80
Raila Amolo Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Kenya ndetse akaba umwe mu banyapolitiki bakomeye mu mateka y’igihugu, yitabye Imana afite imyaka 80, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi bo mu biro bye kuri uyu wa Gatatu, ariko ntiyatangaza amakuru arambuye ku cyamuhitanye.
Itangazamakuru ryo mu Buhinde, Mathrubhumi, ryatangaje ko Odinga yari arwariye mu mujyi wa Kochi mu majyepfo y’u Buhinde, aho bivugwa ko yagize ikibazo cy’umutima (cardiac arrest) ku wa Gatatu, agahita ajyanwa kwa muganga, aho nyuma uko kwitabwaho kwabaye imfabusa akaba yitabye Imana.
Odinga yari azwi cyane nk’umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ndetse n’umurwanashyaka wa Demokarasi w’inararibonye. Yiyamamaje inshuro eshanu mu matora ya Perezida wa Kenya ariko ntiyigeze atsinda na rimwe. Inshuro ebyiri muri izo zagize ingaruka zikomeye, bituma igihugu kijya mu bihe bikomeye by’imvururu n’ubwicanyi bwahitanye abantu benshi.
Nk’umunyapolitiki n’umurwanashyaka w’uburenganzira bwa muntu, Odinga yagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kenya. Yafashije mu rugamba rwo gusubiza igihugu ku mu rongo mu buryo bwa demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi mu 1991, ndetse anagira uruhare runini mu ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga rishya rya 2010.
Ni na we wayoboye imyigaragambyo ikomeye yakurikiye amatora yo muri 2007 yavuzwemo uburiganya, aho igihugu cyaranzwe n’imvururu zikomeye zagejeje Kenya ku bihe byayo bikomeye kurusha ibindi mu bya politiki kuva yabona ubwigenge. Ibyo bikorwa byahitanye abantu bagera ku 1,300, abandi ibihumbi amagana barahungishwa.
Raila Odinga yari umuntu wubahwaga cyane mu gihugu no mu karere, azwi nk’ijwi ry’abaharanira amahoro, uburenganzira bwa rubanda n’ubutabera. Ku banya-Kenya benshi, yari ishusho y’umunyapolitiki udacogora, wagiye arwana ku ivugururwa rya politiki n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo mu gihugu cyabo.
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA