Ramba Hills: Umushinga w’inyubako z’agatangaza ugiye guhindura isura y’Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali ugiye kongera kugira isura nshya binyuze mu mushinga mushya w’inyubako zigezweho zizwi nka Ramba Hills, uzatwara miliyoni 80 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 115,7 Frw).
Uyu mushinga uherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, munsi y’Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal, ugera ku muhanda ujya kuri Vision City no ku kibuga cya Golf cya Kigali. Biteganyijwe ko uzarangira mu gihe cy’imyaka ine.
Ramba Hills izaba igizwe n’inyubako icumi zigeretse zikubiyemo eshanu ariko imwe igiye imeze nk’ifatanye n’indi bityoimwe ikagiraisura yo kubaifite impanga yayo, ibyo bizihindure inyubako icumi muri rusange, zigenewe guturwamo, zose zifite ubusitani bunini ndetse n’imihanda ibihuza mu buryo bugezweho. Ku ruhande rumwe hazaba hari inyubako ndende ebyiri, imwe y’amagorofa 26 izaba ari igorofa imwe y’ibiro (offices), indi y’amagorofa 24 igenewe guturwamo (apartments). 
Uretse izo, hazaba hari indi miturirwa ine: umwe w’amagorofa 16, undi w’inyubako y’amagorofa 12, hakiyongeraho undi w’iy’amagorofa 10.
Uyu mushinga uzaba wihariye mu miturire yawo, kuko uzaba ufite ibikorwa remezo byose by’ibanze umuturage akeneye hafi ye. Hazubakwa piscine nini, parikingi ifite ubushobozi bwo kwakira imodoka zisaga 1,400, hoteli ijyanye n’igihe, amaguriro (shopping malls), ndetse n’utundi duce tugenewe ubuzima bwiza n’imyidagaduro.

Impamvu Kigali ikomeje gukurura imishinga minini
Abasesenguzi ba INGANZO HUB bavuga ko Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’iyi mishinga minini bitewe n’impamvu zitandukanye:
- Umutekano n’imiyoborere myiza – U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umutekano usesuye muri Afurika, bikaba bitanga ikizere ku bashoramari mpuzamahanga.
-
Icyerekezo cy’igihugu – U Rwanda rwihaye intego yo kugira Kigali nk’umujyi w’ubukerarugendo n’ubucuruzi mpuzamahanga, ibintu bituma abashoramari bashora imari mu miturire y’ikirenga.
-
Ubukerarugendo n’inama mpuzamahanga – Kigali yakiriye inama zikomeye ku rwego rw’isi, bikongera isura yayo nk’umujyi w’icyitegererezo mu kwakira ba mukerarugendo n’abaje mu nama. Ibi bisaba inyubako zigezweho kandi zifite serivisi zinoze.
-
Ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’ubukungu – Abaturage ba Kigali biyongera buri munsi, kimwe n’ubukungu bw’igihugu. Ibi bituma habaho icyuho mu miturire igezweho, abashoramari bakabona amahirwe yo kuzuza iryo soko.
-
Ibikorwaremezo byiza – Kubaka imihanda, ibibuga by’indege, amazi n’amashanyarazi bigera hose bituma abashoramari babona Kigali nk’ahantu habereye kubaka inyubako zigezweho.
Abategura uyu mushinga bavuga ko Ramba Hills izaba igisubizo cy’imiturire igezweho i Kigali, ndetse ikazagira uruhare mu kongera isura y’umujyi wunganira amahoteri, ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ahantu heza ho gutura.