Rayon Sports ivuga ko idafite abakinnyi babi, isobanura impamvu iri kongeramo imbaraga mbere ya Super Cup
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe idafite ikibazo cy’abakinnyi badafite ubushobozi, ahubwo ko iri kongeramo abakinnyi mu myanya igaragaza intege nke hagamijwe kongera guhangana ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko mbere y’umukino wa Super Cup.
Ibi byatangajwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, mu gihe iyi kipe ikomeje gusinyisha abakinnyi bashya barimo Kwizera Olivier, Faustin Likau Kitoko na Yannick Bangala. Ubuyobozi bw’inzibacyuho buvuga ko intego ari ugusubiza Rayon Sports mu rugamba rwo guhatanira ibikombe.
Gakwaya yavuze ko gutwara igikombe cya Super Cup bishoboka, ashingiye ku bakinnyi bari kongerwamo, avuga ko ari abakinnyi basanzwe bakina ku rwego rwo hejuru badasaba igihe kinini cyo kumenyera ikipe.
Yagize ati: “Ni yo ntego yacu. Turimo gukora ibyo tugomba gukora, ubundi abakinnyi na bo bazigaragaza ku mukino. Iyo turambagiza, dushaka umukinnyi uri mu mukino, udasaba imyitozo myinshi, uza agahita yinjira mu bandi, bityo akaba yanajya ku rutonde rw’abazakina Super Cup.”
Uyu muyobozi yanagize icyo avuga ku magambo aherutse gutangazwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga, wavuze ko n’iyo Rayon Sports yakongeramo abakinnyi umunani, APR FC yiteguye kuyihangana kuko itakwishimira gukina n’ikipe ifite intege nke.
Gakwaya asubiza yagize ati: “Nk’umuyobozi wa APR FC, ni ko agomba kuvuga. Njyewe ibisubizo nzabigaragariza ku mukino wa Super Cup.”
Aya magambo aje mu gihe Gakwaya Olivier aherutse kunengwa bikomeye n’abakunzi ba Rayon Sports, nyuma y’uko mu mpera za 2025 yumvikanye kuri B&B FM avuga ko nta mukinnyi w’iyi kipe wavuga ko afatika, amagambo benshi bafashe nk’atesha agaciro abakinnyi ayoboye.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Inyarwanda ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, yongeye kwisobanura, avuga ko abakinnyi Rayon Sports ifite atari babi cyane, anagaragaza icyizere ko bazitwara neza nyuma yo kongerwamo imbaraga aho bikenewe.
Yagize ati: “Rayon Sports ntiyari hasi cyane bikabije. Ni yo mpamvu turimo kongeramo abakinnyi aho tubona hari ibibazo, bikaduha icyizere ko izaba ikipe ikomeye.”
Ubuyobozi bw’inzibacyuho kandi bwemeza ko butifuza gushyira ikipe mu kaga businyisha amasezerano maremare, kubera ko butazi niba buzakomeza kuyobora. Ni yo mpamvu abakinnyi bashya n’umutoza mushya basinye amasezerano y’amezi atandatu, ashobora kongerwa mu gihe bazaba bitwaye neza.
Kugeza ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa munani ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 21. Iyi kipe irimo kwitegura umukino izakiramo AS Muhanga muri iki cyumweru tariki ya 4 Mutarama 2026.