Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC mu mukino wa mbere w’umutoza Bruno Ferry
Ikipe ya Rayon Sports, yari iyobowe n’umutoza mushya Bruno Ferry, yanganyije igitego 1-1 na Etincelles FC mu mukino w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade ku wa Gatandatu tariki ya 27 Ukuboza 2025, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Ni umukino Rayon Sports yatangiye isatira cyane izamu rya Etincelles FC, aho yahushije amahirwe menshi yo gutsinda ibitego, cyane cyane mu gice cya mbere.
Ku munota wa 20, Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye bw’igitego ubwo Ndayishimiye Richard yazamukanaga umupira atanga umupira mwiza kwa Habimana Yves, wisangaga asigaranye n’umunyezamu wa Etincelles FC, ariko ishoti ateye rinyura ku ruhande rw’izamu.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa (0-0), nubwo Rayon Sports yari yiharije umupira kandi igasatira cyane.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse ifite imbaraga nshya, bikekwa ko byatewe n’amabwiriza y’umutoza Bruno Ferry. Ibi byaje gutanga umusaruro ku munota wa 49, ubwo Ndikumana Asmane yatsindaga igitego cya mbere cya Rayon Sports.
Ni igitego cyabonetse nyuma y’ikosa ry’abadefanseri ba Etincelles FC bananiwe gukuraho umupira, Asmane awufata atera ishoti rikomeye ryanyuze mu rucundura.
Nyuma yo gutsinda igitego, Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka kwihutisha intsinzi, ariko Etincelles FC nayo itangira gukina isatira, ishaka kwishyura.
Ku munota wa 67, Etincelles FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ishimwe Djabil, nyuma y’uburangare bw’abadefanseri ba Rayon Sports.
Djabil yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Drissa Kouyaté agerageza kuwukuramo biranga, umupira ugarukira mu izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu mukino wabonetsemo uburyo bwinshi bwapfushijwe ubusa ku mpande zombi, bigaragaza ko amakipe yombi yanganyaga imbaraga.
Nyuma yo kunganya, Rayon Sports yahise igira amanota 21 ikomeza kuguma ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona, mu gihe Etincelles FC yagize amanota 11 ikomeza kuba ku mwanya wa 17.