Rayon Sports yasinyanye amasezerano akomeye na Airtel Rwanda azinjiza amafaranga n’ibikoresho birimo na bus
Ikipe ya Rayonsport yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye na sosiyete y’itumanaho AirTel Rwanda, agamije guteza imbere umubano n’abafana no kongera ubushobozi bw’imari binyuze mu mushinga wa *702#.
Aya masezerano yari amaze amasaha avugwa ko yasinywe ariko mu ibanga rikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru nka SK FM, aho byavugwaga ko harimo inyungu zifatika zizahindura imibereho y’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.
Mu bikubiye muri ubu bufatanye, bivugwa ko Airtel izagenera Rayon Sports bus nshya yo kugendamo, izaba iriho ibirango byayo byamamaza (promotions). Ibi bizafasha ikipe mu ngendo zayo zo mu gihugu no hanze, ndetse binongere kugaragarira benshi k’umuterankunga ku rwego rwo hejuru.
Byongeye kandi, Airtel izajya yamamaza ku bibuga Rayon Sports yakiriyeho imikino yayo, bikaba ari uburyo busanzwe mu masezerano ya siporo butanga amafaranga ahoraho ku makipe.
Abafana basabwa gukoresha Airtel
Kimwe mu by’ingenzi muri uyu mushinga ni uko abafana ba Rayon Sports bashishikarizwa gukoresha SIM card za Airtel kugira ngo babashe kugerwaho n’iyi platform ya *702#, izabafasha kwegera ikipe yabo, kubona amakuru, serivisi zitandukanye ndetse n’ibikorwa byihariye by’abafana.
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeza ko iyi gahunda izubaka “digital ecosystem” ihuza cyane ikipe n’abayishyigikiye.
Miliyoni 500 Frw ku mwaka
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro mu mibare aravuga ko, usibye bus, Rayon Sports ishobora kujya ihabwa amafaranga arenga miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka. Nibiramuka byemejwe, yaba ari amwe mu masezerano akomeye cyane iyi kipe yagiranye n’umuterankunga mu mateka yayo.
Ibi ntibikureho intego zo mu kibuga
Nubwo aya masezerano ari inkuru nziza ku ruhande rw’imari, Rayon Sports iracyafite gahunda zikomeye zo mu kibuga. Mu minsi mike iri imbere izakina imikino itatu ikomeye kuri Kigali Pele Stadium (KPS), yakira:
- AL MERRICK ku wa Mbere
- Police Fc ku wa Kane
- Gasogi United ku Cyumweru
Abafana basabwe kuza ari benshi gushyigikira ikipe yabo, kuko amafaranga yinjira ku kibuga ari imwe mu nkingi zikomeye zituma ikipe ibaho kandi ikabasha guhemba abakinnyi n’abakozi.
Rayon Sports yatangaje ko itangizwa ku mugaragaro ry’umushinga wa *702# rizabaho vuba, risabwe gukurikirwa n’abafana bose.
Ubu bufatanye hagati ya Rayon Sports na Airtel Rwanda bushobora gufatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rwo kubaka ikipe ikomeye itishingikiriza gusa ku mikino, ahubwo ifite n’ubushobozi bw’ubucuruzi buhamye. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j