RBC yatangaje ko uyu mwaka wa 2026 mu Rwanda haratangira gukoreshwa Lenacapavir umuti urinda kwandura SIDA
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gutangira gutanga umuti wa Lenacapavir Yeztugo urinda kwandura Virusi itera SIDA, mu gihembwe cya nyuma cy’umwaka wa 2026.
Uyu muti, wakozwe n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gilead Sciences, ni umwe mu miti mishya ikoreshwa mu kwirinda kwandura Virusi itera SIDA (PrEP), ukaba waragaragaje ubushobozi buhanitse bwo kurinda uwuhawe, bugera hafi ku rugero rwuzuye 100% nk’uko byatangajwe n’abawukoze ndetse n’inzego z’ubuzima mpuzamahanga.
Lenacapavir Yeztugo itandukanye n’imiti isanzwe ikoreshwa mu kwirinda SIDA kuko iterwa inshuro imwe gusa mu mezi atandatu, bivuze ko uyihawe aba yikingiye mu gihe kingana n’igice cy’umwaka. Ibi bituma ifatwa nk’igisubizo cyorohereza cyane abantu bagorwaga no gufata ibinini buri munsi cyangwa kwakira inshinge zikora mu gihe gito.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, Dr. Nzeyimana Zephanie, yabwiye ikinyamakuru The New Times ko kuri ubu inzego z’ubuzima zirimo kwitegura, zubahiriza ibisabwa byose by’ubuyobozi n’ibya tekiniki, ndetse no gutegura ibigo by’ubuvuzi bizatangirwamo uyu muti mbere y’uko utangira gutangwa ku mugaragaro.
Uyu muti uje wiyongera ku yindi isanzwe itangwa mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda Virusi itera SIDA, irimo ibinini bifatwa buri munsi, inshinge zitanga ubwirinzi bw’amezi abiri, n’ubundi buryo butandukanye bwo kwirinda no kwipimisha.
Nk’uko byatangajwe, Lenacapavir Yeztugo biteganyijwe ko uzajya utangirwa ubuntu ku bawukeneye, mu gihe serivisi zijyanye na wo zizakomeza gutangirwa ku bwishingizi butandukanye burimo n’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Iyi gahunda igaragaza intambwe ikomeye u Rwanda rukomeje gutera mu rugamba rwo kurwanya no gukumira SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya no kunoza imibereho myiza y’abaturage.