Mu kwezi kwa cumi n’abiri 2025, abagore icyenda bapfiriye mu bigo bitandukanye by’ubuvuzi biherereye muri teritware ya Shabunda, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo gukorerwa ibikorwa by’ubuvuzi byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga agenga umwuga w’ubuvuzi.
Aya makuru yemejwe n’Umuganga Mukuru wa teritware ya Shabunda, Dr Kyatugu Shabani, wavuze ko benshi muri abo bagore bapfiriye mu bigo byigenga bitemewe, aho bakorewe cyane cyane ibagwa rikomeye rya césarienne mu buryo bw’ibanga kandi budafite ibyangombwa byemewe.
Dr Kyatugu Shabani yasobanuye ko ibi bikorwa byakorewe ahantu hadakwiye, hatagenzuwe kandi hatemerewe gukorerwamo ibikorwa by’ubuvuzi bikomeye.
Yagize ati: “Mu kwezi kwa cumi n’abiri 2025 twabaruye abagore icyenda bapfiriye mu bikorwa byo kubagwa byakorewe mu byumba bitemewe, bikozwe n’abantu badafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe, barimo n’abiyitirira umwuga w’ubuvuzi. Ibi bigo ntibyemewe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ntibyigeze byemezwa n’Umuganga Mukuru w’Akarere.”
Yakomeje agaragaza ko muri abo bagore bapfuye, batanu bakorewe césarienne mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikorwa n’abantu badafite uburenganzira bwo kubaga cyangwa ibikoresho bikenewe.
“Izi ni césarienne zakozwe n’abantu badafite ubumenyi, barimo abiyitirira abaganga n’abandi bashuka abaturage, bigakurikirwa n’urupfu rw’ababyeyi,” yongeyeho.
Nyuma y’ibi byago, Umuyobozi w’Agateganyo wa teritware ya Shabunda, Muzaliya Raphaël Konga, yashyize ahagaragara itangazo rihagarika byihuse ibigo byose by’ubuvuzi bikora mu buryo butemewe, cyane cyane ibyigenga byagaragayeho ibikorwa binyuranyije n’amategeko.
Uyu muyobozi yasabye inzego z’ubutabera n’iz’umutekano gutangira iperereza ryihuse no guta muri yombi abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa byahitanye ubuzima bw’abagore.
Yagize ati:“Mfashe icyemezo cyo gusaba ubutabera n’inzego z’umutekano guta muri yombi abantu bose bagize uruhare muri ibi bikorwa. Iyi migirire igomba guhagarara nonaha, kandi abayigizemo uruhare bagahanwa by’intangarugero.”
Yongeye gushimangira ko ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana bugomba kurindwa ku rwego rwo hejuru, asaba inzego zose bireba; ubuyobozi, inzego z’ubuzima n’iz’umutekano, gukorana mu gukumira burundu ibikorwa by’ubuvuzi bikorerwa mu bwiru kandi bigahungabanya ubuzima bw’abaturage.
Ibi byago byongeye kugaragaza ikibazo gikomeye cy’ibigo by’ubuvuzi bitemewe bikorera mu bice byitaruye, aho abaturage benshi bagana bashakisha serivisi z’ubuzima batabanje kugenzura ubuziranenge n’uburenganzira bw’ababikora, bigatera ingaruka zikomeye ku buzima rusange.