RIB yafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyitaga umuvugabutumwa, wagaragaye mu mashusho atera ubwoba abakristu ko bagomba gutura nk’ikiguzi cyo gukurirwaho urupfu
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’Urwego rwa Polisi y’u Rwanda, rwataye muri yombi Bucyanayandi Emmanuel, wiyitaga umuvugabutumwa cyangwa umuhanuzi, nyuma yo kugaragara atera abantu ubwoba abizeza ibitangaza abishyuza amafaranga.
Nk’uko RIB yabitangaje, uyu mugabo yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga asaba abantu gutanga amafaranga ngo barindwe ibyago nk’urupfu, indwara cyangwa ibindi bibazo, anabizeza ko abazatanga ibyo bafite nk’imfunguzo z’imodoka, amafaranga n’ibindi bazakubirwa inshuro eshanu ibyo batanze mu nzu y’Imana nk’ituro.
RIB ivuga ko ibyo bikorwa byari bigamije kubambura no kubayobya, bityo agafatwa kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Afungiye kuri RIB ya Remera
Bucyanayandi Emmanuel afungiye kuri station ya RIB ya Remera, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yatangaje ko iperereza rigikomeje, kandi rizagaragaza ibyaha nyirizina akekwaho.
RIB na Polisi basaba abaturage kwirinda ababizeza ibitangaza
Mu butumwa RIB yasohoye, ifatanyije na Polisi y’u Rwanda, basabye abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho n’ubutumwa nk’ubwo bw’abiyitirira Imana cyangwa ubuhanuzi bagamije kubaka ubutunzi bwabo ku bitangaza no ku bwoba bushingiye ku ndwara n’urupfu.
RIB ivuga ko inyigisho nk’izo zigamije kubambura no kubayobya, kandi ko nta muntu ukwiye gufatwa ku ngufu ngo atange amafaranga cyangwa indi mitungo yitwaje ko ari ituro rimurinda ibyago.
Mu butumwa bwabo, RIB na Polisi basabye buri wese kugira amakenga no gutanga amakuru hakiri kare igihe habonetse abantu bifashisha izina ry’Imana, iry’ubuhanuzi cyangwa ubutumwa bw’ukuri kugira ngo bigwizeho umutungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Icyo amategeko ateganya ku bikorwa nk’ibyo
Nubwo RIB itaratangaza ibyaha nyirizina akurikiranyweho, ibikorwa nk’ibyo byo gushuka abantu, kubatera ubwoba no kubambura amafaranga bishobora gufatwa nk’ibyaha byo kuriganya (Article 174) cyangwa gukoresha amayeri agamije kwigwizaho umutungo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 020/2018 rihana ibyaha muri rusange.
Iryo tegeko riteganya ko ukoresheje amayeri cyangwa ibinyoma agamije kwambura undi umutungo ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza kuri irindwi (7), ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) na miliyoni eshanu (5,000,000 Frw), bitewe n’uburemere bw’icyaha.
RIB yibutsa ko ukwemera atari inzira yo kuriganya
RIB yibukije ko ukwemera no gusenga bitagomba kuba urwitwazo rwo kwambura abaturage cyangwa kubashuka mu izina ry’Imana, ahubwo ari uburyo bwo kubaka ubumuntu n’indangagaciro.
Yanibukije abaturarwanda ko iyobokamana nyaryo ritigisha rishingiye ku bwoba cyangwa gushukana, ahubwo rishishikariza umurimo, ubumwe n’ubufatanye mu iterambere.
RIB na Polisi basoje basaba buri wese gukomeza gukora no kwiteza imbere mu kuri, kandi kwirinda abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyangwa amatorero y’amanyanga bashaka kubambura ibyo bafite.