RIB yatangaje ko Yampano n’umugore we bashobora gufungwa igihe iperereza rimuhamya uruhare mu gusakaza amashusho y’urukozasoni
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umuhanzi Uworizagwira Florien, uzwi nka Yampano, ashobora gufatwa akagezwa imbere y’ubutabera mu gihe iperereza rikomeje ku mashusho y’urukozasoni aherutse gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ryagaragaza uruhare rwe mu iyamamazwa ryayo ryagaragaza ko ari we wayasakaje cyangwa yagize uruhare muri ibyo bikorwa.
Ibi byasobanuwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yaganiraga n’itangazamakuru, asobanura aho iperereza rigeze ku mashusho yagaragaje Yampano ari kumwe n’umukunzi we, Uwineza Diane.
Dr. Murangira yavuze ko nubwo kugeza ubu hafashwe abantu batanu bakurikiranyweho gusakaza aya mashusho, iperereza riracyakomeje no ku bashobora kuba bari inyuma y’iyamamazwa ryayo batarafatwa.
Yagize ati: “Kuvuga ko Yampano ashobora gufungwa birashoboka. N’ubu iperereza rirakomeje ku ruhare rwe mu ishyirwa hanze ry’aya mashusho y’urukozasoni. Nibimuhama, we n’uwo bari kumwe bazabihanirwa nk’uko itegeko ribiteganya.”
Yashimangiye ko RIB ikorera ku mategeko ashyirwaho na Leta, atari ku bitekerezo bwite by’abantu. Yongeraho ko iyo ubugenzacyaha buba bwakurikiye ishyushyu ry’abanyagihugu cyangwa amarangamutima y’abantu ku giti cyabo, Yampano yaba yarafunzwe kuva umunsi amashusho yakwirakwiriyeho.
Dr. Murangira yasobanuye ko, hashingiwe ku ngingo ya 34 y’amategeko agenga gukumira ibyaha bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n’ikoranabuhanga, abasakaje amashusho bafatwa mbere y’abayafashe cyangwa abayagaragayemo. Iyi ngingo isobanura ko gushyira ku mugaragaro amashusho y’urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga ari icyaha, bityo ababyinjiramo mbere cyane ari ababitangirije imbuga.
Kugeza ubu, abantu batanu nibo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gusakaza aya mashusho. Abo ni:
Cyprien Uzabakiriho (Djihad)
Kwizera Nestor (Pappy Nesta)
Ishimwe Patrick (Pazzo Man)
Kalisa John (K John)
Ishimwe François Xavier
RIB yanibukije urubyiruko ko rugomba kwirinda ibikorwa bibashyira mu kaga ko guseserezwa mu muryango nyarwanda, kubura icyizere no kwangiza ejo habo hazaza binyuze mu gufata no gusakaza amashusho y’urukozasoni.
Iperereza ku ruhare rwa Yampano riracyakomeje, kandi RIB ivuga ko na we ashobora gufungwa mu gihe cyose hazagaragara ko yagize uruhare mu gusakaza amashusho ye.