Rulindo: Impanuka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerana, abandi 9 barakomereka
Mu Karere ka Rulindo habereye impanuka y’imodoka yahitanye umugeni wari ugiye gusezerana mu kiliziya, abandi icyenda barakomereka byoroheje.
Iyo mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu mu Murenge wa Tumba, ahitwa Gashoro hafi ya Rukore. Imodoka yari itwaye umugeni n’abo mu muryango we bari mu rugendo berekeza gusezerana kuri Paruwasi ya Rulindo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, DUSABE Allen, yemeje iby’iyo mpanuka, avuga ko amakuru bafite agaragaza ko umugeni yahise apfa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yasobanuye ko iyo mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije.
Yagize ati: “Umushoferi yananiwe gukata imodoka kubera umuvuduko yari afite, ikubita umukingo igusha urubavu. Hapfuye umuntu umwe, abandi icyenda barakomereka byoroheje.”
Abakomeretse bajyanywe kuvurirwa ku Bitaro bya Nemba no ku Kigo Nderabuzima cya Tumba, aho bari kwitabwaho n’abaganga. Polisi yavuze ko hari icyizere ko bazakira bagataha.
Polisi yibukije abatwara ibinyabiziga n’abategura ingendo kujya bazitegura kare, bakirinda umuvuduko ukabije, kugira ngo bagere aho bajya amahoro.

