RURA Yanyomoje Amakuru y’Ikinyamakuru Imvaho Nshya ku Kugabanya Moto mu Mujyi wa Kigali
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwanyomoje amakuru yatangajwe n’ikinamakuru Imvaho Nshya yavugaga ko mu minsi ya vuba moto zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zigiye kugabanywa hagamijwe gushishikariza abaturage gukoresha uburyo bwagutse bw’itwara rusange.
Mu nkuru ya Imvaho Nshya, byavugwaga ko Umuyobozi Mukuru wa RURA, Rugigana Evariste, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, aho ngo yari yavuze ko hari gahunda yo kugabanya moto mu rwego rwo guteza imbere bisi zitwara abantu benshi.
Nyamara RURA yahise isohora ubutumwa ku rubuga rwa X (Twitter) bwasobanuraga ko ibyo byatangajwe ataribyo. Urwego rwagize ruti:
> “Ibivugwa muri iyi post ntabwo ari ukuri. Nta gahunda yo guhagarika moto ihari. Icyavuzwe ni uko itwara rusange ry’abagenzi muri @CityofKigali nirinozwa, abagenzi benshi batega moto cyangwa batwara imodoka zabo bwite bashobora guhitamo gutega bisi kuko zizaba zigendera ku gihe kandi zihuta mu gihe gahunda z’ibikorwa remezo bikenewe nazo zigenda zishyirwa mu bikorwa.”
Ibi bisobanuye ko RURA idategeka cyangwa iteganya kugabanya moto, ahubwo isobanura ko mu gihe gahunda z’itwara rusange zizaba zinoze, abagenzi bazagira amahitamo menshi harimo no kwitabira gutega bisi kuko zizaba zifite imikorere inoze n’ubwihuse.
Kugeza ubu, moto zifatwa nk’igice gikomeye cy’ingendo mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu duce tutari hafi y’imihanda minini cyangwa aho bisi zitagera yewe no ku bashaka kwihuza.
RURA ikomeje gusaba abatangaza amakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kugenzura neza amakuru mbere yo kuyatangaza, kugira ngo hirindwe ibihuha bishobora guteza urujijo mu baturage.