RURA Yihanangirije MTN Rwanda Kandi Iyifatira Ibihano Bishingiye ku Bibazo mu Itangwa rya Serivisi
Nyuma y’igihe kitari gito abaturage bagaragaza impungenge ku itangwa rya serivisi z’itumanaho, cyane cyane izijyanye no guhamagara, ubutumwa bugufi (SMS), ndetse na serivisi za Mobile Money, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku itariki 29 Nyakanga uyu mwaka, rwahamagaje sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda kugira ngo isobanure imiterere y’ibyo bibazo n’ingamba yafashe mu kubikemura.
Nyuma y’ibisobanuro byatanzwe na MTN Rwanda, RURA yatangaje ko itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe ndetse inagaragaza ko ibibazo biri kugaragara mu mikorere y’iyi sosiyete bimaze igihe kandi bihungabanya uburenganzira bw’abakoresha serivisi zayo.
RURA yihanangirije MTN, iyifatira n’ibihano
Mu itangazo ryasohowe n’uru rwego nyuma y’iyo nama, RURA yihanangirije MTN Rwanda ndetse iyitegeka gukemura ibibazo byose bigaragara mu itangwa rya serivisi, by’umwihariko ibirebana n’imikorere idahwitse ya Mobile Money, ibura ry’itumanaho rihoraho mu duce tumwe na tumwe, ndetse no kudatanga serivisi ku rwego rwiza ruri hejuru nk’uko bikubiye mu masezerano y’itangwa rya serivisi.
RURA yongeyeho ko yafashe icyemezo cyo guhanisha MTN Rwanda igihano cyo mu rwego rw’ubutegetsi (administrative fine), hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (ICT Law), by’umwihariko mu ngingo zaryo zirebana n’uburenganzira bw’abakiriya n’inshingano z’abatanga serivisi z’itumanaho.
Itegeko ryubahirijwe
Iri tegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho riteganya ko umufatanyabikorwa mu itumanaho agomba gutanga serivisi zihamye, zizewe, kandi zihoraho. Ryongeraho ko igihe habaye uburangare cyangwa se kutuzuza inshingano ku rwego rw’ubunyamwuga, urwego rubishinzwe rufite ububasha bwo gufatira ibihano bijyanye n’uburemere bw’ikibazo.
Abakoresha serivisi bashima icyemezo cya RURA
Bamwe mu bakoresha serivisi za MTN Rwanda mu bitekerezo batanze kuri iyo tweet ya RURA bavugaga ko iki cyemezo cyari kigeze igihe cyo gufatwa, kuko bamaze igihe binubira serivisi zitanoze n’imikorere itizewe, cyane cyane mu bijyanye no kohereza cyangwa kwakira amafaranga kuri telefoni (Mobile Money), ndetse no guhamagara bigenda gahoro cyangwa bigahagarara burundu.
Jean de Dieu M., umwe mu bakoresha serivisi, yagize ati: “Nta kwezi kujya gushira hatabaye ikibazo kuri Mobile Money. Ubu nta muntu uba yizeye ko serivisi agiye gukoresha irakora neza. Byari ngombwa ko RURA ikurikirana iki kibazo.”
Gusa ariko kandi nk’uko bigaragara mu bitekerezo byatangiwe who kuri X, benshi mu bakoresha serivise za MTN ntibanyuzwe, bamwe bakomeje kwerekana no kuvuga kitagenda bashinja iyi sosiyete MTN, nk’uko bigaragara mu mafoto akurikira twafashe mu buryo bwa screenshot:

Iki cyemezo cya RURA kibaye nk’isomo rikomeye ku zindi sosiyete z’itumanaho, kikagaragaza ko uburenganzira bw’abakiriya bugomba kubahwa no kurindwa mu buryo bunoze. Abakurikiranira hafi ibijyanye n’igenzura ry’imikorere y’abatanga serivisi bagaragaje ko ibi bigaragaza ubushake bwa RURA mu kurengera inyungu z’abaturage no kunoza imitangire ya serivisi z’ibanze.