Ruti Joel n’umucuranzi we wa Guitar bagiye kwerekeza muri France
Nyuma y’urugendo rw’umuziki rukomeje kubageza mu bihugu bitandukanye by’i Burayi, umuhanzi Ruti Joël n’umucuranzi we w’igihe kirekire, Clement Guitarist, bagiye kongera guhura n’Abanyarwanda babarizwa hanze y’igihugu, mu gitaramo giteganyijwe kubera i Paris mu Bufaransa, ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Ni igitaramo kigiye kuba mu gihe aba bahanzi bombi bakomeje gushyira imbaraga mu kwamamaza Album yabo nshya ‘Rutakisha’, imishinga bafatanyije nyuma y’imyaka myinshi babana mu rugendo rw’umuziki.
Iyo Album iherutse no kubafasha gukorera ibitaramo mu Bwongereza aho bataramiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, bagatahana urugwiro rw’abakunda umuziki wabo.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ruti Joël yavuze ko ari iby’agaciro kongera gutaramira Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi, cyane cyane muri uyu mwiherero wateguwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Yagize ati: “Cyane rwose niteguye gutaramana n’abo binyuze mu ndirimbo zanjye zinyuranye. Ni ibyishimo bidasanzwe kugaragara imbere y’Abanyarwanda bakunda umuziki wanjye kandi bampa imbaraga mu rugendo rwanjye.”
Ruti Joël na Clement Guitarist ni bamwe mu bahanzi bubakanye umubano ukomeye mu muziki. Uretse kuba Clement akunze kumucurangira mu bitaramo bikomeye, yanagize uruhare rukomeye mu gutunganya Album ya mbere ya Ruti Joël yise ‘Musomandera’ yasohotse mu 2023.
Kuri ubu, ubufatanye bwabo bwakomeje kwaguka, bukomerezwaho n’iyo ‘Rutakisha’ bakoranye, ikomeje kugenda imurikira umuziki nyarwanda hirya no hino.
Ku rubuga rwa X, Umuryango FPR-Inkotanyi watangaje ko uyu mwiherero wihariye ari urubuga rwo kongera kurebera hamwe uruhare rw’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi mu iterambere ry’Igihugu.
Mu butumwa bwawo hagira hati: “Umwiherero w’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi baba ku mugabane w’u Burayi ni umwanya mwiza wo kongera gutekereza uruhare rwa buri wese mu kubaka igihugu cyacu.”
Bakomeza bashishikariza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda kwitabira, bagira bati: “Banyarwanda mutuye ku mugabane w’u Burayi, Banyamuryango ba FPR-Inkotanyi, Nshuti z’Umuryango, n’abakunda u Rwanda mwese; Tuzahurire i Paris, tariki 29 Ugushyingo 2025.”