RWANDA – BURUNDI: Akarago k’Amateka Amwe
“Amaso y’inkuba ni ay’abareba kure, ariko umutima w’isunzu ni uwibuka aho akomoka. U Rwanda n’u Burundi byacumbitse ku mpande z’impinga imwe, bisangiye imvura, ururimi n’amaraso. Ibyo dupfana biruta ibyo dupfa — kuko ibidukomokaho biruta ibiducamo.”
— Corneille Ntaco
Hari igihe umuntu yicara agatekereza ku miterere y’isi, ku buryo ibyo abantu bibagirwa biremereye, maze akibaza impamvu abavandimwe bashobora kwamburwa ubuvandimwe n’amagambo, ibihuha, n’inyungu za bamwe. U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu bibiri, ariko bimeze nk’ibiganza byombi by’umuntu umwe. Nubwo rimwe rishobora kuba rinaniwe cyangwa rifite igisebe, ntibisobanura ko rihindutse iry’undi muntu( ijisho). Bivuga gusa ko risaba gukira, risaba ko irindi riza kuritabara.
Aho utembereye mu misozi ya Huye, ukagera i Ngozi, ukambuka imigezi ya Nyabarongo na Ruvubu, uhasanga ururimi rumwe rwuje amagambo atuje, akarango k’imico ikomeye kandi ihuje, isuku itangaje ku mutima no ku mubiri, ndetse n’abana basangira ibiryo ku buryo utamenya uwo bise uwanjye n’uwawe. N’iyo winjiye mu nzu y’umuturage w’i Gitega, ukahakirwa n’amasengesho, imbabazi n’akabisi n’agahiye, ntushobora kugira icyo utandukanya n’umwambari wo mu Ruhango.
Mu bihe bitandukanye, inkuru zagiye zinyuzwa mu matwi y’abantu zivuga ko u Rwanda n’u Burundi bitabanye neza. Zimwe zivuga ko haba ubushyamirane bwa politiki, izindi zikavuga ko hari akajagari k’imibanire. Ariko se, ni iki ibyo bihugu bipfa? Bapfa iki cyarenze amateka bahuriyeho, imvugo basangiye, n’amazina bahuriraho? Abanyarwanda bavuga ko Nduwimana ari izina ry’umugisha, Aburundi na bo bakaryita iry’icyubahiro. Kwizera, Ndayishimiye, Niyonzima, Habimana—iyo si imyirondoro ya politiki, ni imvugo y’umuryango.
Kugira ngo dusobanukirwe uko ibyo bihugu bihuriye ku rugendo rumwe, tugomba kwisubiza mu mateka, ntituyavuge nk’abasomye ibitabo gusa, ahubwo tuyumve mu mitima y’abababaye, abababariwe, n’abibutse uko bahuje ibyishimo n’amarira. Ubukoloni bwaje nk’inkuba igwa itunguranye. Nta wigeze abutumira. Abadage, hanyuma Ababiligi, binjiye mu buzima bw’abami bacu batari bamenyereye uburiganya bwa dipolomasi y’amahanga. Bari bazi gusangira inka, gusabirana abageni, no guhiga inyamaswa, ariko si bo bari biteze ko bazasabwa kwitandukanya n’abo bavukana.
Mu kinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’icya 20, u Rwanda n’u Burundi byategekwaga n’abami bafite ishusho imwe, n’imigenzo isa. Gucyura abageni, gukikiza abatabazi, kumvira abiru n’abanyamuryango, byose byari ibisingizo by’umuryango umwe utuye impande zombi za Tanganyika. Abaririmbyi bararirimbanye, abavubyi barasangira, abanyamabanga b’ibwami baratizanyaga. Iyo umwami w’i Burundi yatangaga, abiru b’i Rwanda barabimenyeshwaga, ku buryo n’inzoga zo kumwibuka zasangwaga ku nkiko zombi.
Ariko ibintu byarahindutse. Ubukoloni bwatangiye gutandukanya ibyari bimwe. Bwasimbuje imiryango “amahanga”, buca igikuba hagati y’abavandimwe, bugabura ibisate by’ubutaka nk’uko umuntu atemagura umukate abuze ayo kuwumara. Hashyizwe imipaka itarigeze ibaho, havugwa amoko atari yarigeze ahabwa uburemere nk’ubwo yaje guhabwa. Ubutegetsi bwa gikirisitu, bwashyigikirwaga n’inkoni z’abakoloni, bwashinze imizi y’urwikekwe, butera imbuto z’urwango.
Iyo witegereje amateka ya vuba, usanga u Rwanda rwaragize revolisiyo yiswe iyo mu 1959, mu gihe u Burundi bwabaye mu mwijima w’amaraso mu 1972. Abana baguye ku mpamvu bahimbiwe, abandi bicwa bazira uko bavutse. Icyari icyifuzo cy’ubwigenge cyabaye umugozi w’iyicwa ry’inzirakarengane. Ariko se, hari ikihariye muri ayo mateka ku buryo byatuma ibihugu byanga kurebana mu maso? Oya. Ahubwo amateka y’amarira akwiye kuba isoko y’impuhwe, aho kuba inkomoko y’urwikekwe.
Abaturage barashyingiranwa. Nubwo politiki y’uyu munsi ishobora gushyiraho imbago, urukundo rurabirenze. Umusore w’i Butare arashakana n’inkumi yo mu Ntara ya Kayanza, bakabyarana abana b’abanyamuryango b’impande zombi. Ubucuruzi burakomeza, amapikipiki ava i Kigali ajya i Bujumbura, imigina y’inyama ivugira mu masoko y’i Bugesera no muri Kirundo. Ibendera si ryo rituma umutima ukunda cyangwa wangara. Icyo dukeneye ni ukumenya ko umuturanyi wawe atari umwanzi, ko uwo mushinza ibibazo bitandukanye atari we ubibatera, ahubwo ari urugendo rw’amateka rutagenze neza.
Ibihe byose, abantu bifuza amahoro. Nta mubyeyi ushaka ko umwana we yibona mu ntambara, nta musaza ushaka gupfira ku nduru y’urwango, nta musore ushaka gusenya aho ashobora kubaka. Ni yo mpamvu urugendo rw’ubwiyunge hagati y’u Rwanda n’u Burundi rugomba guturuka mu mutima, ntirugire imipaka. Ibihugu bishobora gutandukanywa n’ubuyobozi, ariko ntibishobora gutandukanywa n’umuco, n’imizi y’amaraso.
Ni ngombwa ko twongera kwibuka ko ibiganiro hagati y’aba bavandimwe bidakwiye gushingira ku byemezo by’abanyapolitiki gusa, ahubwo bigomba gushingira ku buvandimwe bw’inkomoko, ku ndangagaciro twasangiraga kuva kera. Aho kuba intambwe z’abadutandukanyije, dukwiye kongera kumvira ababyeyi bacu bavugaga bati “urugo ni urw’abashize ubwoba.” Iyo tuvuga “karame” mu Rwanda, ntibitandukanye n’iyo bavuga “ndakuramutsa” mu Burundi. Iyo tuvuga “murakoze”, ntaho bihurira n’urwango, ahubwo ni ishimwe ry’umutima.
Umutima wacu ni umwe. Ntitugomba kuwupfukirana ibihuha, ntitugomba kuwuhambira ku nyungu za bamwe. Tugomba kuwuhagurutsa, tukawereka ko ibihugu bibiri bishobora kuba ibirere bibiri bigiye gutanga imvura imwe. Imvura y’ubwiyunge, y’ukwishyira hamwe, y’ukwisubiraho no kwemera ko twese turi ibice by’akarago kamwe.
Niba twarigeze kubabarirana, twarashatse kubabarirana, tukajya mu biganiro, tukavugisha ukuri, tukabwirana uko twakomerekejwe, ntidukwiye kongera gusubira inyuma. Dufite amateka atari meza ariko dufite ubushobozi bwo kugira ejo heza. U Rwanda ntirugomba kubona u Burundi nk’igicumbi cy’amakosa, u Burundi na bwo ntibugomba kubona u Rwanda nk’inkomoko y’akaga. Twese dukomoka ku nkomoko imwe: isoko y’umuco, y’ubupfura, y’ukwemera ko umuntu abaho neza ari uko mugenzi we abayeho neza.
Umuturage wo mu Burundi agira ati “umutima w’umuntu ni rwo rugingo ruva amaraso menshi”, naho mu Rwanda tukagira tuti “uwanga amazimwe abandwa habona”. Niba dushaka amahoro, tugomba kurwanya amazimwe, tukagira umutima ugira amaraso y’impuhwe, tukagira ubushishozi bw’inkuba n’ubwiyunge bw’isunzu.
Abana b’uyu munsi bazakura bibuka ibyo twabavuzeho. Niba tubabwiye ko u Rwanda n’u Burundi ari abanzi, bazatura imbibi z’urwango. Ariko niba tubabwiye ko ari abavandimwe, bazatura imipaka y’amahoro. Ibi bihugu ni nk’impande z’umutima umwe. Ntidushobora gutera imbere tudateze amatwi ibyicaro byombi. Ntidushobora gukira tutavuze ku mavu n’amavuko y’ubuvandimwe bwacu.
Ni yo mpamvu, uyu munsi, duhamagarira abantu bose bafite amaraso y’ibihugu byombi mu mubiri, bafite ururimi rumwe ku rurimi, bafite amateka amwe mu mutwe, ko tugomba kongera kuboha ka karago k’amateka amwe yacu. Nubwo kashenjaguwe n’ubukoloni, kagatemagurwa n’amarangamutima ya politiki, karacyahari gashobora gusubirwamo. Ntidukwiye guhara igitambaro cyiza ngo tugambururire udukombe tw’amakimbirane.
Niba hari icyo dupfa, icyo dupfana kiracyiruta. Kuko imbuto y’urukundo niyo yonyine ishobora kumera mu butaka bw’abavandimwe. U Rwanda n’u Burundi baravukana. Barabana. Bazaramba, niba twemeye kongera gukomeza ipfundo ryacu, tugahuza umutima aho guhuza amagambo gusa.
Akarago kacu gashobora kuba katararangira, ariko karacyari ku mugozi umwe. Kandi iyo akarago k’imiryango ari kamwe, ibisingizo bisubira mu rukundo.
Corneille Ntaco …. Umwanditsi.