“Si uko tudashoboye, ahubwo ni uko tudafite abadusunika” — Urubyiruko rugaragaza akarengane mu itangwa ry’akazi mu Rwanda
Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri X (yahoze ari Twitter), impaka zikomeye zatewe na posti ya konti yitwa DUDE Talks (@dudeetalks) yabajije abamukurikira ati:
“Muri ibi bintu ni ikihe gishobora gutuma umuntu abona akazi byihuse?
A. Ikenewabo
B. Ruswa y’igitsina
C. Ruswa ya cash
D. Kuba uri umuhanga.”
Iki kibazo cyahise kivugisha benshi, ahanini urubyiruko. Mu bitekerezo byinshi byatanzwe, igitekerezo cyagarutsweho cyane ni ikenewabo, aho benshi bavugaga ko kugira umuntu mu nzego zikomeye cyangwa umenyerewe ari byo bifungura amarembo y’akazi, kurusha ubushobozi cyangwa ubuhanga umuntu yaba afite.
Umwe mu basubije, witwa Emmanuel, yagize ati:
> “Icya mbere ni connection. Icya kabiri ni ugusabiye akazi, ni byo bikomeye kurusha biriya bindi uvuze kuko izo ruswa n’ubwo bwenge ubikoresha kubera ko wagize amahirwe yo kugera. Babigusaba, iyo nta connection cyangwa nta muntu wahakugejeje ntibikunda”
Undi witwa Munana wa Rugamba yongeyeho ati:
> “Kuri njye, 1. Icyenewabo 2. Ruswa y’igitsina.”
Abandi benshi barimo Audio na video bavuze ko kugira ngo ubone akazi “bisaba kuba ufite abagusunika.”
N’ubwo hari bake bemeranyaga ko “kuba uri umuhanga” nabyo bishobora gufasha, benshi basa nk’abatakaje icyizere ko ubushobozi bw’umuntu bwonyine bushobora kumwinjiza mu kazi. Uwitwa Noella Shyaka yagize ati:
> “Impamyabushobozi niyo yambere,”
nyamara abandi benshi bamuhakanyije bavuga ko “ubushobozi bwonyine butagihagije muri iki gihe.”
Urubyiruko rugaragaza ihungabana n’igabanuka ry’icyizere
Ibi bitekerezo byaranzwe n’ijwi ry’urubyiruko rw’abashomeri batari bacye, bigaragaza ko kubona akazi byabaye indoto kuri benshi. Ntawe utazi umuhate urubyiruko rwinshi rushyira mu kwiga, ariko nyuma y’amashuri bakisanga mu rugo, imyaka igataha badafite icyo gukora.
Abenshi bavuga ko inzira y’akazi yabaye nk’urudandazwa rw’abifite, abamenyereye, cyangwa abatanze ruswa. Hari n’abavuga ko “n’iyo wabona itangazo ry’akazi, uba uzi ko kagiye guhabwa uwo bateganyije kera.”
Ruswa n’icyenewabo mu itangwa ry’akazi: ikibazo cyimbitse
Amategeko y’u Rwanda ahana ruswa mu itangwa ry’akazi, ariko amakuru n’ubuhamya bitandukanye bigaragaza ko ikibazo kigihari. Raporo zitandukanye zagaragaje ko hari aho ubushobozi budahabwa agaciro, ahubwo hakarebwa umuntu cyangwa ubushobozi bwe bwo “kwishyura cyangwa gutanga.”
Mu buhamya INGANZO HUB idafitiye ibimenyetso ariko bivugwa cyane kandi bitakwaringagizwa, bivugwa ko “mu rwego rw’ibigo bya leta n’iby’abikorera, icyenewabo gikunze kuboneka cyane mu itangwa ry’imirimo mito n’iy’igihe gito. Iyo ushatse akazi, bakubaza ngo ‘ni inde wakohereje?’ — nuko ukabura icyo usubiza.”
Ibyo inzego za Leta zivuga
Ikigo cy’igihugu gishinzwe abakozi ba Leta (MIFOTRA) cyakunze gusaba inzego zitanga akazi gukoresha uburyo bushingiye ku bushobozi (merit-based recruitment), ariko urubyiruko rugaragaza ko ibyo ku rupapuro bitandukanye n’uko bikorwa mu buzima bwa buri munsi.
Umwe mu rubyiruko yanditse ati:
> “Si uko tudashoboye, ahubwo ni uko tudafite abadusunika.”
Ubuhanga buracyari ingenzi, ariko ntibuhagije
Nubwo hari bake bemeza ko “kuba uri umuhanga” nabyo bishobora gufasha, abandi bavuga ko ibyo bikorwa gusa mu nzego zimwe. Uwitwa Jean Jacques yavuze ati:
“D. (Kuba uri umuhanga) ikora gusa igihe uri mu nzego z’ubuzima — aho uri muganga cyangwa umuforomokazi. Ahandi hose ayo mahitamo ya mbere ni yo akora.”
Ibi bigaragaza ko nubwo hari urwego ubushobozi bwo gukora ako kazi bukibonamo agaciro, mu bindi byiciro umuhanga ashobora kuguma mu rugo mu gihe udafite ubushobozi bukenewe bwo ‘kwinjira mu muryango w’akazi.’ Ashobora kugahabwa.
Ibyavugiwe muri iyi tweet byagaragaje ukuri kubabaje: mu gihe igihugu gifite urubyiruko rwinshi rwize kandi rufite impano, inzira z’amahirwe ziracyameze nk’izifunze ku badafite “connection” cyangwa ubushobozi bwo kugura inzira.
N’ubwo Leta ikomeje gushyiraho gahunda zitandukanye zo guhanga imirimo no kurwanya ruswa, ikibazo cy’icyenewabo mu itangwa ry’akazi kiracyari imbogamizi ikomeye ku rubyiruko rufite inzozi zo kubaka ejo hazaza heza hadashingiye ku buhemu, ruswa cyangwa ubusabane bw’icyenewabo.