Stade Amahoro yafunzwe by’agateganyo
Stade Amahoro yafunzwe by’agateganyo mu rwego rwo kuyitegura kwakira irushanwa mpuzamahanga rya FIFA Series 2026 ritegurwa na FIFA. Ibi byatumye habaho impinduka zitandukanye mu mikino ya shampiyona yari iteganyijwe kuhabera.
Umuyobozi Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Jules Karangwa, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe hagamijwe gutunganya neza iki kibuga mbere y’irushanwa rizahuza amakipe y’ibihugu atandukanye ku migabane yose y’Isi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikigo k’igihugu k’itangazamakuru (RBA), Karangwa yasobanuye ko nyuma y’umukino wahuje Kiyovu Sports na APR FC, Stade Amahoro yahise ifungwa kugira ngo yitabweho byihariye. Biteganyijwe ko izongera gufungurwa nyuma ya Werurwe 2026, irushanwa rya FIFA Series rirangiye.
Yagize ati: “Stade iri mu myiteguro ya FIFA Series. Nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports na APR FC, yarafunzwe kugira ngo itunganywe neza. Izongera gufungura nyuma ya Werurwe 2026. Natwe nka shampiyona twifuzaga kuyikoresha, ariko kubera imyiteguro y’irushanwa mpuzamahanga, tugomba gushaka ibisubizo bitarimo icyo kibuga.”
Iyi mpinduka yanagize ingaruka ku mukino wari uteganyijwe guhuza Rayon Sports na Al Hilal SC, wari kubera kuri Stade Amahoro, wimurirwa kuri Kigalioi Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026.
Irushanwa rya FIFA Series 2026 rizatangira tariki ya 26 Werurwe 2026. Stade Amahoro izakira imikino y’Itsinda A rigizwe n’ibihugu birimo Estonia, Grenada, Kenya n’u Rwanda. Mu gihe Itsinda B rigizwe na Aruba, Liechtenstein, Tanzania na Macau rizakinira imikino yaryo kuri Kigali Pelé Stadium.
Iri rushanwa rifatwa nk’amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwakira amarushanwa mpuzamahanga, rikaba rinitezweho kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru no kugaragaza ubushobozi bw’ibikorwaremezo by’igihugu mu kwakira ibirori bikomeye ku rwego rw’Isi.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j