TANZANIA: Perezida Samia Suluhu Hassan yaburiwe irengero, igihugu mu kavuyo k’amakuru no mu myigaragambyo ikomeye
Mu gihe imyigaragambyo ikomeje gufata indi ntera mu mijyi mikuru ya Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan ntari kugaragara mu ruhame, ndetse nta n’itangazo ryigeze ritangwa n’inzego za Leta ku gihe n’imiterere y’ibiri kubera mu gihugu, na we ubwe ntawe uheruka kumva impumeko ye.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byigenga no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Perezida Samia atigeze agaragara kuri televiziyo y’igihugu cyangwa mu ruhame mu gihe kirenga amasaha 48, bikaba byabaye intandaro y’ibihuha n’impungenge z’uko ashobora kuba atameze neza cyangwa ari ahantu hatazwi.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ubugenzuzi bw’itumanaho bwerekanye ko internet na telefoni zatangiye guhagarara mu bice bitandukanye by’igihugu, birimo Dar es Salaam, Dodoma, Arusha na Mwanza. Leta ntiragira icyo ivuga ku mpamvu z’iri tumanaho ryacitse, ndetse ibitangazamakuru bya Leta nabyo byaracecetse ntacyo bitangaza.
Imyigaragambyo imaze iminsi itatu ikorwa cyane n’urubyiruko rwa “Gen Z” yakajije umurego, aho abarenga ibihumbi bari mu mihanda yerekeza ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Dar es Salaam, basaba ibintu bitatu by’ingenzi:
1. Itegeko Nshinga rishya rifite isura nshya n’iyubahiriza demokarasi,
2. Irekurwa ry’abaharanira impinduka n’abanyapolitiki bashimuswe,
3. N’iyegura rya guverinoma ya Samia Suluhu Hassan.
Hari n’amakuru ataremezwa avuga ko bamwe mu basirikare n’abapolisi bashobora kuba batangiye kwifatanya n’abigaragambya, bagaragaza ko bifuza “impinduka zifatika mu miyoborere y’igihugu”.
Abasesenguzi bo mu karere bemeza ko Tanzania iri mu bihe bikomeye bitigeze bibaho kuva mu myaka ya za 1990, ubwo igihugu cyinjiraga muri sisitemu ya demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi.
Ibihugu by’ibituranyi, cyane cyane Kenya,u Rwanda, Uganda na Zambia, biri gukurikiranira hafi ibibera muri Tanzania, aho hari impungenge ko ikibazo cyahungabanya umutekano w’akarere. Hari n’urubyiruko rwinshi rw’abanyakenya bakoraniye ku mupaka ubahuza n’iki gihugu, aho bashakaga kwinjira ngo bajye gufasha urubyiruko rugenzi rwabo rw’abanye Tanzaniya, ariko inzego z’umutekano zakomeje kubakumira zibasaba gusubira iwabo.
Kugeza ubu, nta butumwa cyangwa itangazo ryasohotse rituruka muri State House cyangwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ndetse n’abavugizi ba Leta bakomeje guceceka.
Ibi bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba byose biri maso, mu gihe abaturage ba Tanzania bakomeje gusaba amahame ya demokarasi n’ubutabera mu gihugu cyabo.