Tariki ya 11 Gashyantare: Umunsi wa “Gapapu” wibutsa inkuru ya Kaberuka watwaye Martha umukunzi w’inshuti ye
Tariki ya 11 Gashyantare imaze kumenyerwa na benshi nk’umunsi wa “Gapapu Day”, izina ryakomotse ku nkuru mpamo y’urukundo rwashenguye umutima w’umusore watwawe umukunzi n’inshuti ye magara yitwa Kaberuka.
Iyi nkuru yabaye mu myaka yo mu 1980, hasigaye iminsi itatu gusa ngo hizihizwe umunsi w’abakundana uzwi nka Saint Valentin. Umusore wari ugeze mu gihe cyo gushaka yafashe icyemezo cyo gusura umukobwa bakundanaga witwaga Marita, ajyana n’inshuti ye magara Kaberuka kugira ngo imurambagirize.
Bageze iwabo wa Marita, basanze abategerereje ku irembo. Binjiye mu nzu baraganira, ariko uko ibiganiro byakomezaga, byagaragaraga ko umutima wa Marita wari umaze kwerekeza kuri Kaberuka. Ntiyarakiri gusekera umukunzi we wa mbere nk’uko byari bisanzwe, ahubwo amarangamutima ye yari atangiye kugana inshuti ye.
Ibyabaye nyuma ntibyatinze gusobanuka: urukundo rwaje kuganza, maze Kaberuka atwara Marita, asiga inshuti ye mu gahinda gakomeye. Bivugwa ko uwo musore yarize amarira menshi, agira ati: “Uwo mwana nagende yaranshavuje.”
Iyi nkuru ni yo yaje kuvamo indirimbo “Kaberuka” ya Orchestre Impala, imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Ni na yo yatumye iyi tariki ya 11 Gashyantare yitirirwa “Umunsi wa Kaberuka” cyangwa “Gapapu Day”, aho benshi bibuka ibyabaye bakabiganiraho byiganjemo urwenya n’isesengura ku bucuti n’urukundo.
Mu kiganiro umwe mu bagize Orchestre Impala, Mimi La Rose, yagiranye na INYARWANDA, yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyazanywe na Soso Mado, na we wari wabibwiwe n’umusore byabayeho.
Yagize ati: “Twayihimbye kubera iyi tariki Kaberuka atwara umukunzi w’inshuti ye akamuraza i Nyanza. Igitekerezo ni Soso Mado wakizanye abibwiwe n’uwo muntu.”
Mimi La Rose asobanura ko, uretse ibyo babwiwe na Soso Mado, nta yandi makuru afatika bafite kuri uwo musore waciwe inyuma na Kaberuka kuko batigeze bahura imbonankubone.
Ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara ifoto y’umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, bivugwa ko ari Kaberuka na Marita. Icyakora Mimi La Rose avuga ko atemeza niba koko ari bo.
Ati: “Birashoboka ko ari bo, bajya bambwira ngo baba ku Kibuye bafite n’abuzukuru. Uko babimbwiye numvise ari bo, ariko sinabihamya ku kigero cy’i 100%.”
Amakuru avuga ko umuryango uvugwa ko ari uwa Kaberuka na Marita utuye mu Karere ka Rutsiro, gusa ngo ntibakunda kuvuga kuri iyi nkuru yabo.
Nubwo imyaka ishize ari myinshi, iyi nkuru yakomeje kubaho mu mitwe ya benshi bitewe ahanini n’ukuntu indirimbo “Kaberuka” yakunzwe cyane, kimwe n’izindi ndirimbo za Orchestre Impala. Kuri bamwe, iyi tariki ibabera urwibutso rw’ingaruka zo guhemukirana; ku bandi, ikaba umunsi wo gusetsa no kwibutsa inshuti zabo kudakina n’urukundo.

DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j