Trump na Putin basoje inama i Alaska nta masezerano ku ntambara yo muri Ukraine
Inama yari itegerejwe cyane hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasojwe nta masezerano afatika abaye ku kurangiza intambara yo muri Ukraine, nubwo Trump yavuze ko hari “intambwe ikomeye” bagezeho mu biganiro.
Ibiganiro byabereye i Anchorage muri Alaska ku wa Gatanu, byari byitezweho byinshi, cyane ko byabaye ku nshuro ya mbere Putin ashyize ikirenge ku butaka bw’iburengerazuba kuva yategeka igitero cya gisirikare cy’amasasu kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare 2022.
Putin yakiriwe ku buryo bw’icyubahiro gikomeye, atambuka kuri tapis y’umutuku (red carpet) ndetse asuhuzanya na Trump mu buryo bw’ibyishimo, ibintu byahuriranye no kuba Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yarakiriwe mu buryo bw’urucantege ubwo aheruka mu ngoro ya White House mu kwezi kwa Gashyantare.
Nyuma y’amasaha atatu baganira mu muhezo, aba bakuru b’ibihugu bombi bagaragaye imbere y’itangazamakuru mpuzamahanga ariko batanga amakuru make kandi nta bibazo bemeraga gusubiza.
Putin: “Twari abaturanyi kuva kera”
Putin ni we wabanje gufata ijambo, avuga ko yakiriye Trump amubwira ati: “Mwiriwe, muturanyi w’inshuti”, ashingiye ku kuba Alaska iri hafi y’u Burusiya.
Yagize ati: “Turi abaturanyi kandi ni ukuri kutavuguruzwa. Iyi nama yari yaratinze, ariko twizeye ko ibyo twemeranyije bizafasha kwegera intego yo kugarura amahoro muri Ukraine. Twizeye ko Kyiv n’imijyi y’i Burayi bazabyakira neza, ntibazashaka uburyo bwo kubivurunganya cyangwa gukora provokasiyo zishobora gusenya intambwe igaragara.”
Abasesenguzi bavuga ko u Burusiya bwabonye intsinzi ya dipolomasi. Umunyamakuru wa Al Jazeera, Osama Bin Javaid, yatangaje ko “kwemererwa kuganira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwigenga, hatarimo Abanya ukraine cyangwa Abanyaburayi, ubwabyo byari iyindi ntsinzi kuri Putin”.
Trump: “Nta masezerano ahari kugeza amasezerano abonetse”
Trump na we yashimye umushyitsi we, avuga ko bagiranye “ibiganiro by’ingirakamaro kandi by’icyubahiro”.
Yagize ati: “Hari ibintu byinshi cyane twemeranyijeho, hafi ya byose. Hari bike bikomeye tutarageraho, ariko hari aho tugeze. Nta masezerano arabaho kugeza habonetse amasezerano. Ndaza guhamagara NATO ndetse na Perezida Zelenskyy kugira ngo mbagezeho uko byagenze.”
Trump yongeyeho ati: “Hariho ingingo nyinshi twumvikanyeho, hari nkeya zasigaye. Zimwe si nyinshi cyangwa ngo zibe zikomeye, ariko imwe muri zo ni yo ikomeye kurusha izindi zose,” ariko ntiyigeze asobanura ayo mabwiriza cyangwa ayo masezerano.
Nubwo nta masezerano y’amahoro yaganiriweho, iyi nama yashimangiye ko Putin yagarutse ku rubuga mpuzamahanga nyuma y’imyaka myinshi yo guhanganywa n’Isi y’Uburengerazuba. Ariko nanone, intambara ikomeje guhitana ubuzima bwa benshi muri Ukraine, kandi amaso yose akomeje kwibanda ku buryo Trump azahuza ibyo biganiro na bagenzi be bo muri NATO ndetse n’ubuyobozi bwa Ukraine.