Trump yohereje ubwato bwa kirimbuzi hafi y’inkengero z’amazi y’uburusiya, u Burusiya buti “Twarabiteguye Kera”
Mu gihe amahanga akomeje guterwa impungenge n’ibimenyetso by’intambara ikomeye ishobora kuzahungabanya umutekano w’isi yose, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragara nk’uwifashe nk’intwari y’intambara, nyuma yo gutanga itegeko ryo kohereza ubwato bubiri bwa kirimbuzi (nuclear submarines) hafi y’inkengero z’amazi y’ubu Rusiya.
Icyemezo cye cyatewe n’amagambo yavuzwe n’uwahoze ari Perezida w’ubu Rusiya, Dmitry Medvedev, akaba umwe mu bayobozi ba hafi b’ibiro bya Kremlin, wasohoye ubutumwa bugaragara nk’ubuteye ubwoba ndetse butesha agaciro amahoro mpuzamahanga. Gusa igisubizo cyaturutse i Moscou kuri iki gikorwa cya USA kirasa n’icy’ubwitonzi no kutikanga.
Viktor Vodolatsky, umwe mu badepite bakomeye mu nteko ishinga amategeko y’ubu Rusiya, yasubije kuri ibyo bikorwa bya Trump agira ati:
“Ubwo bwato bw’intambara bwamaze igihe kirekire buri mu isasiro ryacu. Ntacyo tubutinyaho, ntihakeneye igisubizo cyihuse. Ahubwo isi yose ikwiye gukomeza gushaka inzira y’ibiganiro aho gutera icyoba abaturage bayo.”
Vodolatsky yagaragaje ko ibirimo kubera mu mazi Trump yoherejemo ubwo bwato ntacyo byerekabs gishya ku bu Rusiya. Ati:
“Twamaze kugenzura ayo mazi, nta gikorwa gishya kirimo. Ibi ni ibintu byakomeje kwihishahisha inyuma y’ibikorwa bya gisirikare bikabije, ariko byakagombye gusimburwa n’imibanire ishingiye ku mahoro.”
Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bemeza ko ibi bikorwa bya Trump bifite ishusho yo kwereka amahanga ko Amerika itagifite icyizere mu biganiro, ndetse ibona ko kwerekana imbaraga za gisirikare ari byo bishobora gutanga inyungu.
Nyamara impande zombi – i Washington na i Moscou – zirimo guterana amagambo, mu gihe ibihugu bikomeye byo ku isi bikomeje gusaba ko haba ibiganiro bihamye ku rwego mpuzamahanga bigamije kwirinda gutera intambwe yaba intangiriro y’Intambara ya Gatatu y’Isi.
Vodolatsky we yasoje asaba amahanga kudashyigikira ibyo yise “imvugo z’intambara zishingiye ku kwikunda kwa politiki,” ati:
“Isi yose ikeneye kuruhuka. Buri gihugu kigomba gushyira imbere ibiganiro. Kwirirwa tuvuga Intambara ya Gatatu y’Isi si byo bizaduhesha amahoro – ahubwo birushaho gutera icyoba.”
Iyi nkuru iracyakurikiranwa, mu gihe ibikorwa bya gisirikare ku mazi y’akarere bikomeje gukurikirwa n’amaso y’ubwitonzi n’ubwoba mu karere k’i Burayi no ku rwego mpuzamahanga.
Source: TASS News Agency (Russia)