U Burusiya Bwiyamye Ibihano by’Uburengerazuba, Bushinja Banki y’Isi Guhungabanya Ubukungu bw’Isi mu Nama ya G20
Mu itangizwa ry’Inama y’Abakuru b’Ibihugu n’Abayobozi bakuru (G20) yabereye muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Ugushyingo 2025, u Burusiya bwatsikamiye bikomeye ibihugu byo mu Burengerazuba n’ibigo mpuzamahanga by’imari, bubushinja kubufatira ibihano “bitemewe” bigamije gusenya ubukungu bw’Isi.
Maxim Oreshkin, uyoboye itsinda ry’abahagarariye u Burusiya muri G20, yavuze ko ibihugu byashyigikiye Ukraine “mu buryo bweruye kandi budafite impamvu zihamye” biri mu gusunika Isi mu bibazo by’ubukungu, aho gufata ingamba zishaka amahoro cyangwa icyizere kirambye mu iterambere ry’Isi.
U Burengerazuba Bwahamijwe ‘Kunyaga Imitungo y’u Burusiya’
Mu ijambo rye rikomeye ryakiriwe nk’igitero cya dipolomasi, Oreshkin yavuze ko ibihano byafatiwe u Burusiya mu gihe cy’intambara yo muri Ukraine byarenze urwego rwa politiki:
“Kunyaga imitungo yacu, gufatira inkunga zacu no guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi ni uburyo bwakoreshejwe n’ibihugu bimwe ngo byikubire ubukungu bw’Isi. Ibi si ibihano ni uguhungabanya ubukungu bw’Isi ku mugaragaro,” niko yabivuze.
Oreshkin yakomeje avuga ko ibi bikorwa bidukurura mu bibazo by’ubukungu bitigeze bibaho kuri iyi si, ndetse ko bigaragaza ko ibihugu bikize bikomeje gukoresha imbaraga mu guhindura imiterere y’isi, hadakurikijwe amategeko mpuzamahanga.
U Burusiya Bwanenze Uko Ukraine Ihabwa Inkunga
Uwo muyobozi yanikomye uburyo Ukraine yakomeje guhabwa inkunga idasanzwe irimo amafaranga, intwaro n’ubufasha butangwa n’ibigo mpuzamahanga. Yavuze ko ibyo bigo “byibagiwe inshingano zabyo” zo gufasha ibihugu bikennye, by’umwihariko ibyo ku mugabane wa Afurika.
Oreshkin yavuze ko Banki y’Isi na IMF “zataye umurongo”, aho kwita ku bihugu bikennye ahubwo zigaha Ukraine inkunga iruta inshuro nyinshi iyahawe Afurika mu myaka itatu ishize.
“Ni gute ibigo bivuga ko biteza imbere Isi byakoresha amafaranga mu gushyigikira intambara? Ayo ni amakosa y’imiyoborere adasonutse,” Oreshkin yongeyeho.
Nubwo Perezida Vladimir Putin atitabiriye iyi nama kubera itegeko ry’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), u Burusiya bwagaragaje ko buticaye ngo guterera iyo. Itsinda ryabwo riyobowe na Oreshkin ryakomeje gusunika imvugo ikomeye igamije kugaragaza ko ibihano byashyizweho n’Uburengerazuba “bitari mu mucyo.”
Amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo CNN agaragaza ko Putin yaburiye abayobozi ba G20 ko u Burusiya “butazemera ibyo rufata nk’ubusumbane bushingiye kuri politiki y’Isi.”
Donald Trump Yanze Kwitabira G20, Amerika Isigara mu Rujijo
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yanze kwitabira iyi nama ndetse abuza n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu kuyijyamo, bituma Amerika isa n’idahari mu nama y’ingirakamaro ku bukungu bw’Isi.
Trump yabwiye itangazamakuru ko Afurika y’Epfo “idakwiriye kwakira inama ikomeye nk’iyi,” ayishinja kubanira nabi abera bayituye ndetse no kudashyira mu bikorwa “amategeko akwiye umutekano w’imibereho.”
Uretse ibi, amakuru akomeje kuvuga ko Trump ari hagati mu biganiro bigamije gushakira umuti intambara yo muri Ukraine n’u Burusiya. Ariko kugeza ubu nta gihamya cyerekana ko kutitabira G20 bihuzwa n’ibyo biganiro bya gisirikare na dipolomasi.
Nubwo Amerika isa n’iyisigaje inyuma, iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga 42. Ni inshuro ya mbere iyi nama ibereye ku mugabane wa Afurika, ibintu benshi bashimye nk’intambwe yo guha umugabane ijambo mu miyoborere y’ubukungu bw’Isi.
Ariko igitutu cy’imibanire hagati y’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba gikomeje kugaragara muri iyi nama, by’umwihariko ku birebana n’uruhare rw’ibigo mpuzamahanga by’imari mu isi iri guhura n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.