U Bushinwa Bwanenze Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kubera Imisoro ihanitse yabushyiriyeho
U Bushinwa bwamaganye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo kubushyiriraho imisoro irebana no kugura peteroli mu Burusiya, buvuga ko ari ingamba zidafite ishingiro kandi zihutaza uburenganzira bw’ibihugu mu bucuruzi mpuzamahanga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’iki cyumweru, ashimangira ko igihugu cye kizakomeza kugendera ku nyungu zacyo mu bucuruzi no mu mikoranire mpuzamahanga, hatitawe ku gitutu cya politiki cyose.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Beijing nawe yahise ashimangira ko ubufatanye hagati y’u Bushinwa na Moscow “bufite ishingiro rikomeye kandi busobanutse”, bushingiye ku nyungu zombi mu bijyanye n’ingufu, ubukungu n’ubucuruzi. Yavuze ati: “U Bushinwa bufite uburenganzira bwemewe n’amategeko bwo gukorana n’ibindi bihugu, harimo n’u Burusiya, mu nzego zitandukanye zirimo n’izamashanyarazi n’ingufu.”
Amerika imaze igihe yamagana ibihugu bikomeye bigura peteroli mu Burusiya, birimo u Bushinwa n’u Buhinde, ivuga ko ibyo bigo binyuranya n’inyungu zayo ndetse bigashyigikira ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya. Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko ashyizeho imisoro y’umurengera nk’uburyo bwo guhangana n’ubucuruzi adafata nk’“ubunyangamugayo” kandi bushobora kwangiza isoko mpuzamahanga.
Trump yanashinjije ibihugu bihuriye mu muryango wa BRICS – birimo u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde n’ibindi – gushaka gukura idolari rya Amerika ku mwanya waryo nk’ifaranga nyamukuru ku isi, ahamya ko ari imwe mu mpamvu zituma afata izi ngamba zikaze mu rwego rw’ubukungu.
Ku rundi ruhande, ibi bihugu nabyo birega Amerika gushaka inyungu zayo bwite ku buryo bihutaza ibindi bihugu no kuburizamo imbaraga zo gushyiraho uburinganire mu bukungu mpuzamahanga.
Ibi bitangazwa mu gihe umubano hagati ya Beijing na Moscow ukomeje gufata indi ntera, aho impande zombi zifata ubufatanye bwazo nk’urufunguzo rwo guhangana n’igitutu cya politiki n’ubukungu bushobora kuva i Washington.