U Rwanda rwakiriye abarwanyi 15 ba FDLR n’imiryango yabo mu cyiciro gishya cyo gusubizwa mu buzima busanzwe
Leta y’u Rwanda yakiriye abarwanyi 15 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bari kumwe n’abantu 19 bo mu miryango yabo, baturutse mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu cyiciro gishya cy’abemeye kumanika intwaro no gusubira mu buzima busanzwe.
Aba barwanyi n’imiryango yabo binjiye mu Rwanda banyuze mu Karere ka Rubavu ku wa 27 Mutarama 2026, nyuma yo gucumbikirwa by’agateganyo n’Ishami ry’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO), rishinzwe gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro.
Abari abarwanyi biteganyijwe ko bajyanwa mu kigo cya Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission – RDRC) giherereye i Mutobo mu Karere ka Musanze. Muri icyo kigo, bazanyura mu byiciro bitandukanye birimo ibiganiro ngishwanama, gusubizwa mu buzima busanzwe, no guhabwa ubumenyi n’ubufasha bibafasha kongera kwinjira mu buzima busanzwe bw’umuryango nyarwanda.
Iyi si inshuro ya mbere u Rwanda rwakira abarwanyi ba FDLR mu mwaka wa 2026. Tariki ya 20 Mutarama, u Rwanda rwari rwakiriye abarwanyi 13 b’uyu mutwe bari kumwe n’abantu batandatu bo mu miryango yabo. Mbere yaho, mu minsi itatu gusa yari ishize, rwari rwakiriye abandi Banyarwanda 14, barimo abarwanyi umunani bo mu ishami rya FDLR rizwi nka CRAP.
MONUSCO igaragaza ko umubare w’abarwanyi ba FDLR bemera gutaha no gusiga intwaro wiyongereye cyane kuva ihuriro AFC/M23 ryafata Umujyi wa Goma muri Mutarama 2025. Ibyo byatumye uyu mutwe w’iterabwoba ucikamo ibice, bamwe mu barwanyi bawo batangira gutakaza icyizere cy’igihe kirekire mu ntambara bari bamazemo imyaka myinshi.
Kugeza ubu, MONUSCO ivuga ko hafi abarwanyi 300 ba FDLR bamaze gutaha mu Rwanda, benshi muri bo baza mu matsinda mato mato, bikagaragaza uko uyu mutwe ugenda ucika intege ku buryo bugaragara.
Ibi biri kuba mu gihe u Rwanda rutegereje ko ingabo za RDC zitangira ibikorwa bifatika byo gusenya burundu umutwe wa FDLR, nk’uko biteganywa n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington D.C ku wa 27 Kamena 2025. Aya masezerano asaba Leta ya RDC gufata ingamba zihamye zo guhashya imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR, imaze igihe ihungabanya umutekano w’akarere.
Amakuru atandukanye agaragaza ko kugeza muri Kamena 2025, umutwe wa FDLR wari ugifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7.000 na 10.000. Abenshi muri bo, barimo n’abayobozi bakuru b’uyu mutwe, bari barashinze ibirindiro mu turere twa Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nubwo umubare w’abarwanyi ba FDLR ugenda ugabanuka bitewe n’abemera gutaha, uyu mutwe uracyafatwa nk’ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere. Ni muri urwo rwego u Rwanda rukomeje gushishikariza abarwanyi bawo gusiga intwaro bagahitamo inzira y’amahoro, mu gihe runateza imbere gahunda zo kubasubiza mu buzima busanzwe no kubaha amahirwe yo kongera kwiyubaka nk’abandi banyarwanda.