U Rwanda rwamaganye ibihano bya Amerika, ruvuga ko bibogamye kandi bigoreka ukuri
Ku wa 2 Werurwe 2026, Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda byasohoye itangazo rigaragaza ko u Rwanda rwamagana ibihano byafatiwe Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo n’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma, Office of the government spokesperson, u Rwanda ruvuga ko ibihano bya Amerika bibogamye kuko byibasiye uruhande rumwe gusa mu biganiro by’amahoro, bityo bikaba bigoreka ishusho nyayo y’ibiri kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
U Rwanda rushinja RDC kurenga ku masezerano y’agahenge
Itangazo rivuga ko ibitero bya drones n’ibikorwa bya gisirikare ku butaka byakozwe n’uruhande rwa RDC ari ukurenga ku masezerano y’agahenge byari byashyizweho, kandi ko byakomeje gutwara ubuzima bw’abasivili benshi.
U Rwanda ruvuga ko kurinda umutekano warwo ari inshingano rudashobora kureka, kandi ko igisirikare cyarwo RDF kibifata nk’icyubahiro n’inshingano za mbere.
Ibyo u Rwanda rushinja ihuriro rishyigikiye FARDC
U Rwanda ruvuga ko ihuriro riri ku ruhande rwa leta ya RDC ririmo abacanshuro b’abanyamahanga, imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo, ndetse n’umutwe wa FDLR, u Rwanda rugaragaza nk’uwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba urwana ku ruhande rw’ingabo za RDC (FARDC).
Itangazo rivuga ko mu masezerano ya Washington, RDC yemeye guhagarika burundu kandi mu buryo bugenzurwa inkunga ya leta iha FDLR n’indi mitwe iyishamikiyeho, ariko ko nta ntambwe ifatika iraterwa kugira ngo ibyo byubahirizwe.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kubahiriza amasezerano
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yiteguye gukura ingabo zayo ku butaka bwa RDC mu gihe ibyo RDC yemeye mu masezerano nabyo byashyirwa mu bikorwa. Ishimangira ko ishyigikiye isubukurwa ry’ibikorwa byo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington, birimo na Komisiyo ihuriweho ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryayo (Joint Oversight Committee).
U Rwanda ruvuga ko rukomeje kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Washington, harimo n’Igishushanyo mbonera cy’Ubukungu bw’Akarere (Regional Economic Integration Framework), ariko rusaba ko impande zose zafatwa mu buryo bungana.
Iri tangazo rije rikurikira icyemezo cya Amerika cyo gufatira ibihano RDF n’abayobozi bayo bamwe, ibintu u Rwanda rufata nk’intambwe ishobora gukoma mu nkokora inzira y’amahoro mu karere niba idafashwe mu buryo bubogamye.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
