Ubuhamya bukomeye bwa Musabinema Laurence umaze imyaka isaga 15 mu bitaro bya gatonde
Mu bitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke, habarizwa umukobwa ufite inkuru ibabaje ivuga byinshi ku buzima bugoranye abantu bamwe bacamo ariko ntibigere basubizwa n’ubuzima. Musabinema Laurence w’imyaka 32 amaze imyaka 15 mu bitaro, arwana n’indwara y’ibibyimba mu nda imaze kumutera amagorwa menshi, ndetse akaba amaze kubagwa inshuro zigera kuri 14.
Uyu mukobwa wavukiye mu Murenge wa Muzo, Akarere ka Gakenke, yageze muri ibi bitaro afite imyaka 17. Kugeza ubu, mu myaka 32 afite, aracyari mu bitaro atari uko yifuza kubayo, ahubwo bitewe n’uko indwara ye itamureka ngo ikire ndetse n’ubushobozi bucye bw’umuryango we bwamaze kuba amateka.
Ubuzima bumugoye n’ubutwari bwo kurwana n’indwara
Mu buhamya bwe, Musabinema avuga ko ubu buzima aburimo ari nk’inzira y’amarira, ububabare n’urwikekwe. Ati:
“Maze imyaka 17 mu bitaro. Mbayeho mu buzima bugoranye cyane ntabona ibyo kurya bihagije, imyambaro cyangwa ibikoresho by’isuku. Data ntajya ansura, n’abavandimwe bamaze kundambirwa. Nifuza ko habaho ubufasha bwihariye ngo mbashe gukomeza kubaho muri ubu buzima bwo mu bitaro.”
Uretse ubwo bubabare aterwa n’ibibyimba byo mu nda, Musabinema avuga ko n’iyo avuye kubagwa hari igihe agira intege nkeya bitewe no kubura amafunguro n’ibindi by’ibanze nk’imyambaro cyangwa ibikoresho by’isuku. Ati:
“Kubona indyo ikwiye ni ikibazo gikomeye cyane kuko binsaba gutegereza ko hari uwanzanira yenda ku byo yasaguye, cyangwa se abandi bagiraneza. Ikindi kuri ubu kubona imyambaro ni ikibazo kinkomereye cyane kandi kubera uburwayi mfite nkeneye imyenda yo guhinduranya, nkeneye ubufasha.”
Uwamahoro Therese, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yemeza ko iki kibazo bakizi kandi bakigerageza kugikoraho ubuvugizi:
“Turimo kumufasha uko dushoboye, twamufashije kubona imiti mu buryo bworoshye ariko koko aracyakeneye ubufasha bwagutse burimo ibiribwa, imyambaro n’isuku. Icyo dukomeza gukora nanone ni ubuvugizi.”
Ku rundi ruhande, Dukundane Dieudonne, Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde, nawe ashimangira ko Musabinema akeneye gufashwa byihuse:
“Ni umurwayi umaze igihe kinini hano mu bitaro, akaba amaze kubagwa inshuro 14, ariko aracyakeneye ubundi buvuzi. Akeneye ubufasha burimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku ndetse n’imiti. Turasaba buri wese ushoboye kugira umutima wo gufasha, kuko ubuzima bwe buracyari mu kaga.”
Ubutabazi buracyakenewe
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gatonde buvuga ko uyu mukobwa yitunze gusa ku bagiraneza bamuha ibyo bashoboye, cyane ko umuryango we wamutereranye. Kandi ngo amahirwe menshi yaba abonetse haramutse habonetse umufasha wamwohereza kwivuza mu bitaro byisumbuye cyangwa mu mahanga yaba agize neza.
Ukeneye kumufasha?
Uwifuza kumufasha mu buryo bwose yakoresha nimero ye ya telefoni: 0780 875 666 iri ku izina rya Musabinema Laurence.
Musabinema aracyafite icyizere ko hari abantu bafite umutima w’ubugiraneza bazumva ijwi rye rituritse mu buriri bw’ibitaro, bamwongerera imbaraga zo gukomeza gusunika ubuzima.
Twe turi INGANZO HUB, inkuru tuyikesha Imvaho Nshya.