Uburwayi bwo mu mutwe mu rubyiruko rw’u Rwanda: Icyorezo gicecetse gishobora gusenya ejo hazaza
Mu gihe u Rwanda rukomeje kwiyubaka rushingiye ku rubyiruko nk’imbaraga zarwo z’ingenzi, kandi rukaba rukomeje kugaragaza isura y’igihugu gifite umutekano, iterambere n’icyerekezo, hari ikibazo gikomeye gikomeje gukurira mu bwihisho; ihungabana n’indwara zo mu mutwe mu bato. Si ikibazo cy’abantu bake cyangwa icy’abafite amateka yihariye; ni ikibazo gishobora kugera kuri buri wese, cyane cyane mu rubyiruko ruri mu bihe byo gushaka ejo hazaza.
Ese ni bangahe mu rubyiruko rusa n’abameze neza, baseka, bakora cyane cyangwa biga neza, ariko mu by’ukuri barimo kurwana n’agahinda gakabije, guhangayika cyangwa kwiheba? Ese ni nde ubona ibyo bibazo mbere y’uko bihinduka ibyago bikomeye?
Ibimenyetso bigaragaza ko ikibazo kiri kwiyongera
Ku wa 10 Ukwakira 2023, igitangazamakuru cy’igihugu RBA cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti “U Rwanda rwifatanyije n’isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Mutwe”, igaruka ku buryo indwara zirimo depression, anxiety n’ihungabana zikomeje kwiyongera mu Banyarwanda, by’umwihariko mu rubyiruko. Iyo nkuru yagaragazaga ko abaganga bo mu bitaro byakira abarwayi bo mu mutwe babona abarwayi benshi kurusha mu bihe byashize.
Nyuma yaho, ku wa 18 Ugushyingo 2024, ikinyamakuru The New Times cyanditse inkuru yiswe “Mental health services see rising demand among Rwanda’s youth”, ivuga ko serivisi z’ubujyanama n’ubuvuzi bwo mu mutwe ziganwa cyane n’urubyiruko, cyane cyane abanyeshuri n’abakiri bato. Yagaragazaga ko ibibazo by’ubushomeri, igitutu cy’ubuzima n’imibanire biri mu bituma benshi bagana izo serivisi.
Ariko niba imibare igaragaza abagerayo, ikibazo gikomeye ni iki: ni bangahe batagerayo na gato?
Agahinda kihishe inyuma y’inzozi n’igitutu cy’ubuzima
Urubyiruko rurasabwa gutsinda, kwiga cyane, kubona akazi, kwihangira imirimo no gufasha imiryango yabo. Ibi byose bikorwa mu gihe amahirwe atangana kuri bose, ubuzima bukaba bugenda burushaho kugorana.
Ku wa 5 Werurwe 2022, ikinyamakuru IGIHE cyasohoye inkuru ivuga ku buzima bwo mu mutwe bw’abanyeshuri ba za kaminuza, igaragaza ko benshi bagaragaza ibimenyetso byo guhangayika bikabije, kubura ibitotsi no gutinya ejo hazaza kubera igitutu cy’amasomo n’ubwoba bw’ubushomeri nyuma yo kurangiza.
Ese ishuri ryigisha uburyo bwo gutsinda ibizamini gusa, cyangwa rinigisha n’uburyo bwo guhangana n’ubuzima? Iyo umunyeshuri atangiye kumva ubuzima bumuremereye, ni nde umufata ukuboko mbere y’uko yiheba?
Imbuga nkoranyambaga n’igitutu cyo kwigereranya
Isi y’ikoranabuhanga yazanye amahirwe menshi, ariko inazana n’igitutu gishya cyo kwigereranya n’abandi.
Ku wa 12 Mata 2025, ikinyamakuru KT Press cyanditse inkuru yagarukaga ku ngaruka z’imbuga nkoranyambaga ku rubyiruko, igaragaza ko amasaha menshi bamara kuri telefone atuma bamwe bigereranya n’ubuzima babona kuri internet, bikabatera kumva ko ubuzima bwabo butageze ku rwego bwakagombye kuba buriho.
Uko kureba amafoto n’amashusho agaragaza ibyishimo, amafaranga n’intsinzi bishobora gutuma umuntu yumva ko we yatsinzwe n’ubuzima. Nyamara ibyo tubona akenshi ni igice cyiza gusa cy’ubuzima bw’abandi.
Ese ni nde wigisha urubyiruko ko gutsindwa, kugorwa no guhangayika na byo ari ibisanzwe mu buzima? Ese ni nde ubabwira ko ubuzima bw’ukuri budasa n’ubwerekanwa kuri écran?
Ipfunwe rikomeje kubuza benshi gusaba ubufasha
Nubwo serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zigenda ziyongera, ipfunwe riracyari inzitizi ikomeye.
Ku wa 7 Nyakanga 2021, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC Zcyasohoye raporo ku buzima bwo mu mutwe igaragaza ko benshi mu bafite ibibazo byo mu mutwe batihutira kujya kwa muganga, ahubwo babanza kubyihanganira cyangwa kubiganiriza inshuti, bigatuma indwara zikura.
Ese ni bangahe bagwa mu biyobyabwenge, ubwigunge cyangwa ibitekerezo byo kwiyahura kubera kubura aho bavuga ibibazo byabo? Ese imiryango ibasha kubona ibimenyetso hakiri kare, cyangwa ibibona ari uko byarenze urugero?
Icyorezo gicecetse gifite ingaruka ku gihugu cyose
Ubuzima bwo mu mutwe si ikibazo cy’umuntu ku giti cye gusa; ni ikibazo cy’iterambere ry’igihugu. Urubyiruko rubabaye mu mutwe ntirushobora gutanga umusaruro wuzuye, ntirushobora guhanga udushya, kandi rushobora kugwa mu bindi bibazo by’imyitwarire.
Mu gihe u Rwanda rwifuza kuba igihugu gishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, ese ibyo byagerwaho mu gihe igice kinini cy’urubyiruko kibabaye mu mutwe ariko kitagaragara?
Ese igisubizo kiri he?
Inzobere mu buzima zivuga ko igisubizo kiri mu kwigisha abantu kumenya amarangamutima yabo hakiri kare, kubaha umwanya wo kuvuga ibibaremereye no gukuraho ipfunwe ryo gushaka ubufasha.
Ariko se ibi byageze ku rugero ruhagije mu mashuri, mu miryango no mu kazi? Ese serivisi ziriho ziragerwaho na buri wese, cyangwa ziracyari kure y’abazikeneye cyane?
Niba ejo hazaza h’u Rwanda ari urubyiruko, ikibazo gikomeye kigomba kubazwa ni iki: ni nde urimo kurinda ubuzima bwo mu mutwe bw’abo bazaruyobora?
Kudafata iki kibazo nk’icyihutirwa bishobora kuzatuma ejo hazaza huzura abantu bafite ubumenyi, impamyabumenyi n’inzozi, ariko badafite amahoro yo mu mutima.
Kandi igihugu gifite abaturage bababaye mu mutwe, nubwo cyaba gikize gute, ntigishobora kuba gitekanye by’ukuri. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j