Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abanyeshuri bo muri za Kaminuza bamaze kubatwa no kureba amashusho y’urukozasoni
DAR ES SALAAM, Tanzaniya — Aho amasomo akomeje gukomera, aho abashakashatsi basimburana ku ntebe za mudasobwa mu nzu z’amasomero, no mu buriri mu byumba bya hostel by’abo biga muri kaminuza, hari icyorezo kitagaragara neza ariko gikataje: gukururwa n’amashusho y’urukozasoni, bizwi cyane nka “pornography”.
Ubu ni ikibazo kitavugwa mu ruhame, ariko kizengurutse muri za kaminuza zitandukanye mu gihugu, kikagira ingaruka zikomeye ku myigire, ku buzima bwo mu mutwe, ndetse no ku mibanire y’abanyeshuri hagati yabo. Abenshi barabyemera mu ibanga, abandi bakabihishira kubera ipfunwe, ariko ikigaragara ni uko ari ikibazo cyatangiye kumira ubusugi bw’icyerekezo cy’amasomo n’icyifuzo cyo kubaka ejo hazaza.
Kaminuza ya Dar es Salaam, Mzumbe, na Dodoma ni zimwe mu zitangwaho urugero n’abashakashatsi. Abanyeshuri benshi, babiganiraho mu ibanga, bemera ko amashusho y’urukozasoni yabinjiriye mu buzima mu buryo bworoheje: inshuti zisangira “link”, videos zasangirwa mu matsinda ya WhatsApp, cyangwa mu mashusho kuri Telegram na Twitter (X).
Muheshimiwa Kevin (izina ryahinduwe), umunyeshuri w’imyaka 23 wiga muri kaminuza ya Taifa ya Sayansi n’Ikoranabuhanga, yemeye kuganira Ati:
“Byatangiye nk’urwenya. Hari ubwo twasangizwaga video muri group, twese tugaseka. Ariko uko nakomezaga kubireba, niko byambayeho karande. Nashoboraga kumara amasaha atatu cyangwa ane mu ijoro mbireba, aho gusoma notes cyangwa kwiga.”
Ibitekerezo nk’ibyo ntibyihariye kuri Kevin gusa. Nk’uko ubushakashatsi bw’inyongera bwabyerekanye, abenshi mu banyeshuri bifungirana mu byumba byabo bya hostel, bagacika intege mu masomo kubera isanzure ridakurikiranwa n’umuryango cyangwa abayobozi ba kaminuza.
Imwe mu ngaruka zifatika ni uko kureba pornography bijyana n’imihindagurikire y’imitekerereze no kumanuka k’ubushobozi bwo kwiyobora. Abahanga mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe bavuga ko ibi bikorwa bigenda bitera ubwigunge, kwigunga kwihishe, igabanuka ry’icyizere ku mubiri, ndetse n’ubusumbane bw’imitekerereze hagati y’ukuri n’imyumvire y’ukuri kw’imibanire hagati y’abashakanye.
Dr. Grace Nyagawa, umuhanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Muhimbili National Hospital, avuga ko:
“Iyo umuntu yibera mu mashusho y’urukozasoni igihe kirekire, atangira kureba isi binyuze mu ndorerwamo zitari zo. Ahanini bituma abona ko urukundo cyangwa imibonano ari igikorwa cyubakiye ku gukoresha no gushimisha, aho kuba umubano n’ubwubahane.”
Ingingo ikomeye ni uko amashuri akomeje guhomba byinshi kubera iki kibazo. Mwarimu umwe wigisha muri kaminuza ya Dodoma avuga ko yagiye abona abanyeshuri barangara, bateshuka ku ntego, bakanatinda gutanga ibizamini.
“Wabona umunyeshuri warangwaga n’ubwenge none akaba amera nk’uwacitse intege?” niko yabivuze, arakomeza ati. “Iyo utangiye kumenya ko arangazwa n’iyi mitego, usigara ubabara nk’umurezi.”
Nk’uko raporo y’ikinyamakuru The Citizen ibigaragaza, abarimu barasaba ko hakorwa ubushakashatsi burambuye kuri iki kibazo, ndetse hakabaho gahunda z’inyigisho zihamye zigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa ingaruka za pornography ku buzima n’imitekerereze yabo.

Hari abavuga ko kuba internet idahagarikwa, kureba ayo mashusho bikomeza kugenda bihinduka “umukino wa buri wese”. Ariko kandi, hari abatoza n’abarezi bavuga ko igisubizo kiri mu gutanga uburezi bushingiye ku myitwarire, ubuzima bw’imyororokere, no gushyiraho uburyo bwo kugenzura ibikorwa kuri murandasi mu bigo by’amashuri makuru.
Grace Mlinga, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ababyeyi b’abanyeshuri, ati:
“Dukwiye kwigisha abana bacu ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina mu buryo bwubaka, batabikura ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku mashusho abangiriza ubuzima.”
Iki kibazo ni cyo gituma bamwe bavuga ko umuco wo gutinya kuvuga ku buzima bw’imyororokere mu ruhame, cyane cyane muri Tanzaniya, ukeneye kuvugururwa. Ubwoba, ipfunwe n’imyumvire ya cyera bikomeje kuba urukuta rutuma urubyiruko rutabona ubufasha, rukarushaho kuzimira mu mwijima w’ibyifuzo bikabije n’ubwigunge.
Ibi bisaba ko abayobozi b’amashuri, ababyeyi, ndetse na leta, bashyira imbere ikiganiro gifunguye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubufasha bwo mu mitekerereze, n’icyo ikoranabuhanga rikwiye gutanga aho gutwara.