Ubuyobozi bwa AFC/M23 bwahakanye amakuru avuga ko uyu mutwe uhabwa ubufasha n’u Rwanda bushyira umucyo ku byavugiwe i Washington na Ambasaderi w’u Rwanda
–Amagambo aherutse gutangazwa n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yongeye gukurura impaka zikomeye ku ruhare rw’u Rwanda mu bibera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), by’umwihariko ku mubano warwo n’ihuriro rya AFC/M23 rigenzura ibice binini byo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu kiganiro yagiranye n’abadepite bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakurikirana ibibazo bya Afurika, Ambasaderi Mukantabana yatangaje ko u Rwanda rufitanye imikoranire mu by’umutekano na AFC/M23, avuga ko iyo mikoranire ishingiye ku kurinda Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi no guhangana n’umutwe wa FDLR, u Rwanda rushinja kugizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko izo mpamvu z’umutekano zitakwirengagizwa, ashimangira ko u Rwanda rutabona uburyo rwakomeza kurebera ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ikorera hafi y’umupaka warwo, ishobora guhungabanya umutekano w’igihugu.
Aya magambo yakiriwe mu buryo butandukanye. Guverinoma ya RDC n’ibihugu bimwe byo mu karere byayafashe nko kwemeza ku mugaragaro ibyo Kinshasa imaze igihe ishinja Kigali, byo gufasha umutwe wa M23, nubwo u Rwanda rwari rwaragiye rugaragaza ko rutari mu ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ubuyobozi bwayo bwahakanye ko buhabwa “ubufasha” n’u Rwanda, busobanura ko hariho imikoranire isanzwe ishingiye ku bibazo rusange by’umutekano ku mipaka ihuriyeho bityo ko imvugo ya Ambasaderi w’u Rwanda i Washington bayumvise nabi kuko yasobanuye imikoranire u Rwanda rufitanye n’uyu mutwe, atavuze ko u Rwanda rufasha uyu mutwe nk’uko bikomeje kwitiranywa.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu Mujyi wa Goma, Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko ijambo “gufasha” ridakwiye kwitiranywa n’“imikoranire”, ashimangira ko ihuriro ayoboye rifitanye imikoranire n’ibihugu bihana imbibi n’ibice rigenzura, birimo u Rwanda na Uganda.
Nangaa yavuze ko AFC/M23 n’u Rwanda bihuriye ku kibazo cya FDLR, umutwe avuga ko ugira uruhare mu bwicanyi n’umutekano muke muri RDC, kandi ko kuwurwanya ari inyungu rusange ku mpande zombi. Yatanze urugero rw’abarwanyi ba FDLR bafatiwe mu Mujyi wa Goma, bagafungwa ubundi bagashyikirizwa u Rwanda, avuga ko ibyo ari ibisanzwe mu mikoranire ishingiye ku mutekano.
Ibi bibaye mu gihe hashize umwaka AFC/M23 ifashe Umujyi wa Goma nyuma y’imirwano ikomeye yari ihanganyemo n’ingabo za Leta ya RDC, iz’ibihugu byo mu karere biri mu butumwa bwa MONUSCO, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo. Nyuma y’igihe gito, iri huriro ryafashe n’Umujyi wa Bukavu.
Kuva icyo gihe, imipaka ihuza u Rwanda n’utwo duce igenzurwa na AFC/M23 yakomeje gukoreshwa mu buryo busanzwe, aho abacuruzi n’abaturage bambuka imipaka ku bwinshi buri munsi. AFC/M23 ivuga ko imikoranire ihari igamije kurinda umutekano w’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi, cyane ko hari abaturage ibihumbi byambuka imipaka buri munsi.
Nangaa yanavuze ko imikoranire nk’iyo ibaho no ku mipaka AFC/M23 ihuriraho na Uganda, ashimangira ko ibyo bidakwiye gufatwa nk’ubufasha bwa gisirikare.
Mu gihe impaka ku ruhare rw’ibihugu byo mu karere zikomeje, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje kuba ingorabahizi, aho inyungu za politiki, umutekano n’amateka mabi by’akarere bikomeje gutuma amahoro arambye agorana kugerwaho, mu gihe abaturage bo bakomeje kwifuza ituze n’umutekano.