Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko hakoreshejwe miliyari 11,2 Frw mu kubakira imiryango 434 yasenyewe n’ibiza byibasiye aka karere.
Tariki 2-3 Gicurasi 2023 ni bwo mu Rwanda haguye imvura idasanzwe yateje ibiza byahitanye abantu 135 binasenya inzu z’abaturage barimo 1126 bo mu Karere ka Rutsiro.
Mu 2024, Akarere ka Rutsiro kashatse ibibanza kubakira imiryango 181 mu yasenyewe n’ibiza, hasigara 745 ari na yo yatoranyijwemo imiryango 434 yatujwe ku mugaragaro kuri uyu wa 8 Werurwe 2026, ubwo hizihizwag Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Mu Karere ka Rutsiro uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Kivuvu, kuri Site ya Karungu yatujwemo imiryango 70, igizwe n’abanyamuryango 378, ndetse ifite umwihariko wo kuba 52 iyobowe n’abagore.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi miryango 434 yubakiwe ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, ndetse ko n’imiryango isigaye izakomeza gutuzwa uko ubushobozi buzajya buboneka.
Ati “MINEMA ku nkunga ya Banki y’Isi twubakiye imiryango 434, inzu zubatswe kuri site 23 zifite agaciro ka 3.293.336.522 Frw, mu gihe yubatswe ku butaka bwishyuwe igiciro kirenga miliyari 8 Frw, ari nayo mpamvu aha twatashye izahawe imiryango 70.”
Meya Kayitesi kandi avuga ko bagifite imiryango 311 itaratuzwa kuko bagishaka ubushobozi n’uruhare rw’abafatanyabikorwa kugira ngo nabo batuzwe heza.
Buri nzu muri izi zatashywe ifite agaciro ka 7.588.333 Frw
Dukurikire kuri WhatsApp https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
