Umudipolomate wo muri RDC yafatiwe muri Bulgaria akurikiranyweho icuruzwa ry’ibiyobyabwenge
Polisi yo muri Bulgaria yatangaje ko yafashe umudipolomate ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari kumwe n’abandi bantu babiri, bose bakurikiranyweho kugerageza kwinjiza muri Turukiya ibiyobyabwenge bifite agaciro gakabakaba miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika.
Amakuru aturuka ku nzego z’umutekano za Bulgaria avuga ko uwo mudipolomate w’imyaka 40 y’amavuko, ufite pasiporo y’abadipolomate, yari mu butumwa bwa RDC muri Bulgaria. Yafashwe ari kumwe n’Umunya-Bulgaria w’imyaka 43 ndetse n’Umubiligi w’imyaka 54, bombi bavuga ko bakomoka muri RDC.
Abashinjacyaha batangaje ko ibiyobyabwenge byafatiwe mu modoka yari ibitwaye, bigashyirwa mu icupa n’udupfunyika duto ku buryo byari bigoye kubimenya mu gihe cy’igenzura risanzwe. Inzego z’ubuyobozi muri Bulgaria zemeje ko iri tsinda ryari rifite gahunda yo kubigeza ku isoko ryo muri Turukiya, kandi bakaba bari bamaze iminsi bakorwaho iperereza rihambaye.
Icyo amategeko abivugaho
Amategeko ya Bulgaria ateganya ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 15 na 20, bitewe n’uburemere bw’ibyaha aregwa.
Icyakuruye impaka ku rwego mpuzamahanga ni uko umwe mu bafashwe afite pasiporo y’abadipolomate, bikaba bivuze ko asanzwe afatwa nk’uhagarariye igihugu cye ku rwego rwa leta. Ifatwa rye ryatumye hari abasesenguzi bavuga ko hashobora gukurikiraho ibiganiro hagati ya Bulgaria na RDC ku bijyanye n’ubudahangarwa bw’abadipolomate n’uruhare rwabo mu bikorwa binyuranyije n’amategeko.
Kugeza ubu, Leta ya RDC iracyacecetse kuri iki kibazo, ariko abategetsi bayo bavuga ko barimo gukurikirana ibyabaye kugira ngo bamenye niba koko uwo muntu yari mu nshingano za dipolomasi cyangwa se yarabikoresheje mu nyungu ze bwite.
Iri fatwa ryatumye amahanga menshi akurikiranira hafi uko uru rubanza ruzagenda, cyane cyane mu rwego rwo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kuba ikibazo ku isi yose. Polisi ya Bulgaria yavuze ko iperereza rikomeje kandi hakaba hitezwe ibisobanuro birambuye mu minsi iri imbere.