Umugabo w’Umutaliyani yatawe muri yombi azira guhisha urupfu rwa nyina akomeza kwakira pansiyo ye imyaka itatu
Mu Butaliyani, hafashwe umugabo w’imyaka 57 y’amavuko ushinjwa guhisha urupfu rwa nyina witwaga Graziella Dall’Oglio, wapfuye mu mwaka wa 2022 afite imyaka 82, maze akomeza kwakira pansiyo ye mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe cy’imyaka itatu.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, uwo mugabo ntiyigeze amenyesha ubuyobozi ko nyina yapfuye, ari na byo byatumye akomeza kwakira amafaranga ya pansiyo yagenerwaga nyakwigendera. Ibi byaje kugaragara nyuma y’uko indangamuntu ya Graziella Dall’Oglio yari imaze igihe yararangiye, bityo hakaba hasabwa ko nyirayo yitabira ubwe kugira ngo yongerwe.
Mu rwego rwo gukomeza guhisha urupfu rwa nyina no kugumana izo nyungu, uwo mugabo yakoze ibikorwa by’uburiganya bikomeye. Yiyambitse imyambaro ya nyina wapfuye, yisiga maquillage nk’iyo yakundaga gukoresha, yambara imisatsi igurwa (wig) y’umukara ijya gusa n’iya nyina, maze ajya ku biro bya Leta bishinzwe kongera indangamuntu z’abahoze ari abakozi ba Leta.
Gusa ubwo yari agezeyo, umukozi wakiriye dosiye ye yagize amakenga ku miterere ye. Yabonye ko uwo “mukecuru” afite ubwoya bwinshi ku maboko no ku ijosi, ibintu bidakunze kugaragara ku mugore uwo ari we wese byumwihariko umukecuru w’imyaka 82. Yanabonye kandi uburyo yagendaga yemye kandi mu buryo bwihuse, bitandukanye n’imyaka yari iri ku irangamuntu n’inyandiko yari yitwaje. Ibyo byatumye ahita amenyesha inzego zibishinzwe.
Hashingiwe kuri ayo makenga, inzego z’umutekano zashatse ibimenyetso byisumbuyeho, zifashishije amashusho yafashwe na camera z’umutekano zo muri ibyo biro. Ayo mashusho yagaragaje ko uwo mugabo yari yaje atwaye imodoka yambaye nk’aho ari nyina, nyamara bizwi neza ko nyina atigeze agira uruhushya rwo gutwara imodoka. Polisi yahise imufata, nk’uko byemejwe n’umuvugizi wayo.
Nyuma yo kumuta muri yombi, abapolisi bagiye gusaka inzu nyakwigendera Graziella Dall’Oglio yabagamo. Aho ni ho basanze umurambo we wumishijwe (mummified) wari ufunze mu mifuka yo kuryamamo (sleeping bag), uri mu kabati ko mu cyumba gisanzwe ari icyo kumeseramo imyenda.
Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uwo mugabo akekwaho kuba yarakuye amatembabuzi yose mu murambo wa nyina akoresheje urushinge (syringe), agamije kuwubuza kubora no guhisha ibimenyetso by’urupfu rwe igihe kirekire. Inzego zibishinzwe zahise zisaba ko hakorwa isuzuma ry’umurambo (autopsy) kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Ubu, uwo mugabo akurikiranyweho ibyaha birimo guhisha umurambo, gukorera Leta uburiganya, kwiyitirira undi muntu, no guhimba inyandiko za Leta. Afungiye muri gereza yo mu gace atuyemo, mu gihe abashinjacyaha bategereje ibisubizo by’isuzuma ry’umurambo kugira ngo bamenye niba hari ibindi byaha byiyongera ku byo asanzwe akekwaho.
Inzego z’umutekano zagaragaje ko uburiganya bujyanye na pansiyo ya Leta atari ubwa mbere bubaye mu Butaliyani. Nk’uko imibare ya Guardia di Finanza, ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ibyaha bijyanye n’imari, ibigaragaza, buri mwaka hafatwa abantu batandukanye biyitirira abapfuye cyangwa bagahisha urupfu rwabo, bagamije gukomeza kwakira pansiyo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.