Umuhanzikazi Gogo yitabye Imana i Kampala
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Musabyimana Gloriose, wamamaye mu muziki w’ivugabutumwa ku izina Gogo, yitabye Imana afite imyaka 36.
Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Nzeri 2025, aho byemejwe na Bikem wa Yesu, wari ushinzwe itangazamakuru n’iyamamazabikorwa bya Gogo, akanaba ari kumwe nawe muri Uganda mu bitaramo yari yatumiwemo.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Bikem yagize ati: “R.I.P Gogo, mbega inkuru mbi! Mana nkomereza umutima.”
Gogo yari yerekeje muri Uganda ku wa 28 Kanama 2025 hamwe n’itsinda rye mu giterane cy’iminsi itatu cyabereye i Mbarara kuva ku wa 29 kugeza ku wa 31 Kanama. Nyuma y’icyo giterane, ku wa 31 Kanama yahise akomereza i Kampala, aho yari afite gahunda yo gukorana na sosiyete imwe mu kwamamaza.
Ariko akigera i Kampala yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi. N’ubwo abantu batekerezaga ko ari uburwayi busanzwe, bikomeje gukomera cyane ko yari asanganywe ikibazo cy’umutima. Nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Kyegera Doctors Center, yahise yitaba Imana akigera aho.
Umuziki we n’uruhare yagize
Gogo yari umwe mu bahanzi b’abakirisitu bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, kubera indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwo gukomeza abantu no kubashishikariza kwizera Imana. Indirimbo ye yamenyekanye cyane ni “Every Day, I Need Blood of Jesus”, yanabaye ikiraro cyamufashije kumenyekana no kugeza izindi ndirimbo ze ku bakunzi b’umuziki wa Gospel, zirimo “Uwo Mwana” n’izindi.
Ubuzima bwe
Musabyimana Gloriose yavutse mu 1989 mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba. Yakuriye mu itorero rya Angilikani, akaba yarakunze kwibanda ku ndirimbo zifite inyigisho n’ubutumwa bw’ihumure. Yabayeho mu buzima bugoye nyuma yo gupfusha ababyeyi bombi akiri muto, ariko yakomeje urugendo rwe mu muziki no mu bukristo kugeza ku munsi we wanyuma.
Urupfu rwe rutunguranye rwasigiye akababaro abakunzi b’umuziki wa Gospel, inshuti n’abavandimwe, ndetse n’Itorero rya Angilikani yakuriyemo.