Kantarama Consolée w’imyaka 62, wari Umujyanama w’Ubuzima mu Kagari ka Kigabiro, Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke, yapfiriye mu rugo rwa Kanyenzi Eliphase uvugwaho gukora ubuvuzi bwa gakondo butemewe buzwi nka magendu, nyuma yo guterwa inshinge bikamuviramo urupfu.
Urupfu rwa nyakwigendera rwemejwe n’umugabo we Uzabakiriho Trojan, inzego z’ibanze ndetse n’inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba.
Uzabakiriho yavuze ko umugore we yari yajyanywe kwa Kanyenzi Eliphase ngo avurwe indwara ya Trichomonas (inzoka ya tirikomonase), aho ngo yahise aterwa inshinge ebyiri; rumwe mu mutsi w’ukuboko n’urundi mu nda, nyuma agahita aremba bikomeye akaza gupfa aguye muri urwo rugo.
Yagize ati: “Numvise bavuga ko Kanyenzi avura, ndamujyana ngo amuvure. Yamaze kumutera inshinge ebyiri ahita asinzirira aho arapfa.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yatangaje ko uru rupfu rwamenyekanye ku wa 03 Mutarama 2026, asobanura ko nyakwigendera yari yagiye kwivuza mu buvuzi bwa kinyarwanda aho yatewe urushinge n’umuntu utabyemerewe, bikamuviramo kuremba no gupfa.
Polisi ivuga ko ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise atoroka, ndetse ko we n’umugore we bakomeje gushakishwa kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwatangaje ko bukimara kumenya aya makuru bwahise bujyana umurambo wa nyakwigendera ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo hakorwe isuzuma ryimbitse hamenyekane icyateye urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harerimana Naphtal, yagize ati:
“Twahise dutwara umurambo ku bitaro bya Bushenge ngo hasuzumwe icyamwishe. Uwo muntu uvugwaho uru rupfu n’umugore we bahise batoroka, ubu barashakishwa.”
Abaturanyi ba Kanyenzi Eliphase bemeje ko atari ubwa mbere avugwaho gukora ubuvuzi bwa magendu, aho ngo yari yarigeze kubihanirwa ariko akabikomeza mu bwihisho. Bavuze kandi ko byabatunguye kubona umujyanama w’ubuzima, uzwiho gukangurira abaturage kwivuriza kwa muganga, ari we wiyambaza ubuvuzi butemewe.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabitekeri bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, bunongera gusaba abaturage kwirinda ubuvuzi bwa magendu, bushimangira ko bugira ingaruka zikomeye ku buzima ndetse ko ubuyobozi butazihanganira aho bwagaragara hose.
Bwongeye kwibutsa ko Kanyenzi Eliphase yari amaze igihe avugwaho ibi bikorwa, anafungirwa imiti itemewe, ariko akomeza kuyikoresha mu buryo bwa rwihishwa.
Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti (NPC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi mu by’Inganda (NIRDA) byigeze gutangaza ko ubuvuzi gakondo bukigaragaramo ikibazo cy’ubuziranenge bw’imiti, bitewe no kutamenya neza ibigize iyo miti n’ibipimo bikwiye, bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rwa Kantarama Consolée n’ababigizemo uruhare babiryozwe n’amategeko.