Umujyi wa Kigali wateguye andi mahirwe y’urubyiruko rwa Kigali, binyuze muri gahunda yiswe Kigali Youth Festival 2025
Umujyi wa Kigali uritegura kwakira iserukiramuco rikomeye ry’urubyiruko rizwi nka Kigali Youth Festival 2025, rizaba ku wa 22 Kanama 2025, rikabera ku Imbuga City Walk mu mujyi rwagati nk’uko byatangajwe n’umujyi wa Kigali.
Iri serukiramuco ryateguwe ku nsanganyamatsiko yo guhuriza hamwe urubyiruko rw’i Kigali no kurugaragaza mu mico, impano n’ibitekerezo bigamije iterambere ry’ubuzima bwabo n’igihugu muri rusange. Biteganyijwe ko rizatangizwa n’ibirori binogeye ijisho, birimo imbyino, umuziki ndetse n’imurikabikorwa ry’impano zitandukanye z’urubyiruko.
Nk’uko bigaragara mu itangazo ry’umujyi wa Kigali, Kigali Youth Festival 2025, intego nyamukuru ni uguhuriza hamwe urubyiruko, imiryango y’urubyiruko, abahanzi n’abandi bafite impano zitandukanye kugira ngo baganire ku mishinga y’ubuzima bw’ejo hazaza, banidagadure mu buryo bwo kubaka ubufatanye n’ubusabane.
Ibirori bizatangira ku isaha ya saa munani z’amanywa (14h00), bikaba bizaba ari umwanya wihariye wo guhuza ibitekerezo, kwidagadura no kugaragaza ubushobozi bw’urubyiruko rw’u Rwanda.
Abategura iri serukiramuco batangaje ko kwinjira bizaba ari ubuntu, bityo bakangurira urubyiruko rwose rwa Kigali kuzitabira ari benshi.
Kigali Youth Festival 2025 izaba ari umwanya wihariye wo kwidagadura ariko nanone inabe urubuga rwo kuganira ku iterambere ry’urubyiruko, bityo ikazagira uruhare mu gushimangira ijwi ry’urubyiruko mu rugendo rw’iterambere ry’igihugu.