Umukobwa w’imyaka 18 akurikiranyweho gukebagura bikomeye umusore akoresheje urwembe amuziza kumwima urukundo
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, rwataye muri yombi Gihozo Henriette w’imyaka 18, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25, akoresheje urwembe amuziza ko yamwimye urukundo.
Ibi byabereye mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe, mu masaha y’ijoro. Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko uyu mukobwa yasanze umusore mu kabari, atangira kumubaza impamvu akomeza kumwima urukundo kandi we amukunda.
Umwe mu bari muri ako kabari yavuze ko Gihozo yari asanzwe agaragara mu mujyi wa Rusizi, aho bivugwa ko yavuye mu Karere ka Huye ahasize umwana yabyaye akiri muto, ibintu byatumye areka ishuri. Ngo nta kazi kazwi akora, agaragara cyane mu tubari, mu gihe uwo musore akora imirimo y’ubushabitsi muri uwo mujyi.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko uwo mukobwa yabwiye umusore ko yamukunze cyane kandi ko yumva atabaho batari kumwe. Gusa umusore yamusubije ko atiteguye gukundana na we, ndetse akomeza kumwiyaka nubwo umukobwa yamwingingaga.
Mu gihe cy’ishyamirana, ngo umukobwa yabanje gukubita umusore urushyi, na we arusubiza. Abari aho barabatandukanya, umusore aricara, umukobwa arasohoka. Abari aho bakekaga ko byarangiye.
Nyamara, amakuru avuga ko nyuma gato umukobwa yagiye mu iduka riri hafi aho agura urwembe, agaruka mu kabari atunguranye, agatangira gukata uwo musore ku kuboko, ku kibero no mu gatuza. Nyuma umusore yaravuye bikomeye, atangira no kugira isereri bitewe n’amaraso menshi yatakazaga.
Inzego z’irondo, ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe n’iz’umutekano zahise zihagera, umukobwa arafatwa, mu gihe umusore yahise ajyanwa mu Bitaro bya Gihundwe kwitabwaho n’abaganga.
Umwe mu banyerondo yavuze ko mu byo yababwiye, bigaragara ko yakoze icyo gikorwa yabigambiriye, ashaka ko uwo musore amukunda ku gahato. Ngo yanavuze ko atari kwemera ko amwanga, kandi ko yari kumubuza amahoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje iby’ayo makuru, avuga ko ari imyitwarire itari isanzwe kandi idakwiriye. Yagize ati: “Gukomeretsa umuntu kubera ikibazo cy’urukundo si igisubizo. Iyo habaye ikibazo nk’iki, kigomba gukemurwa mu nzira zemewe n’amategeko.”
Yasabye urubyiruko kwirinda gushaka urukundo ku gahato, kwirinda ubusinzi n’urugomo, anibutsa ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo.
Kugeza ubu, Gihozo Henriette afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje. RIB yatangaje ko namara kugaragaraho icyaha azashyikirizwa ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP CHANNEL UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j
