Umukobwa w’imyaka 28 yishwe akaswe ijosi mu kabari ke: Umusore bikekwa ko bakundanaga aracyashakishwa
Mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 20 Ugushyingo 2025, Umutoniwase Diane w’imyaka 28 yiciwe mu kabari ke gaherereye mu Mudugudu wa Cyugamo, Akagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro. Nyakwigendera yasanzwe akaswe ijosi, bikekwa ko yishwe n’uwarusanzwe ari umukunzi we, Ruberintwari Nerson w’imyaka 34, afatanyije n’umukozi ukora akazi ko gucoma wari usanzwe umufasha.
Amakuru INGANZO HUB yabonye avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye ahagana saa yine z’ijoro, ubwo Ruberintwari n’uwo mucoma bari mu kabari ka Diane. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gako, Mukeshimana Odette, yemeje ko umwe mu bakekwaho icyaha ari we mucoma uzwi ku izina rya Kabwa yamaze gutabwa muri yombi.
Mukeshimana yagize ati:
“Uyu Kabwa ariwe mucoma wa Ruberintwari Nerson bafatikanije kwica Umutoniwase Diane kubera ko Dianne yari afite akabari hanyuma uyu Ruberintwari Nerson akaba ari we wari ufite icyokezo wasavingaga abaje kunywa kwa Dianne akaba yari n’inshuti ya Dianne.”
Yakomeje asobanura ko umusore wari waje kugura inzoga mu masaha akuze ari we wabonye amaraso munsi y’irembo ry’akabari, ahita avuza induru atabaza abaturage. Abagerageje guhamagara nimero za Kabwa, Nerson n’undi mukozi wa nyakwigendera ntibigeze babitaba.
Kuri ubu, Kabwa afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Masaka mu gihe inzego z’umutekano zikomeje ibikorwa byo gushakisha Ruberintwari Nerson n’undi ukekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.
Amakuru ahari kandi agaragaza ko Ruberintwari Nerson wari inshuti y’akadasohoka ya nyakwigendera, aherutse gufungurwa muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere aho yari afungiwe icyaha cyo gutera umuntu icyuma.
Inzego z’ubugenzacyaha n’iz’umutekano zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo z’ubu bwicanyi bwashenguye abatuye mu murenge wa Masaka ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera.