Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi yashimye amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, anasezeranya ubufasha mu kuyashyira mu bikorwa
Martin Chungong, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi (IPU), akaba akomoka muri Cameroun, yahuye n’abayobozi b’inzego zombi zigize Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo – Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Vital Kamerhe, na Perezida wa Sena, Jean-Michel Sama Lukonde – ku cyicaro gikuru cya IPU i Geneva mu Busuwisi.
Iyo nama yibanze ku masezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Repubulika y’u Rwanda, ku wa 27 Kamena 2025, mu murwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Washington, ku bufasha bw’icyo gihugu.
Martin Chungong, mu butumwa yatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, yagaragaje ibyishimo n’inkunga y’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi ku isinywa ry’ayo masezerano y’amahoro. Yemeje ko IPU yiteguye gutanga inkunga y’amaboko n’iy’amafaranga mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyo impande zombi zemeranyijeho, binyuze mu bushobozi bwa diplomasi y’Inteko zishinga amategeko, haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ihuriro ryacu ryiyemeje gufasha Inteko Zishinga Amategeko za Congo n’u Rwanda mu gusohoza inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ndetse no gufasha guverinoma zombi muri uru rugendo rutoroshye ariko rw’ingenzi mu kugarura amahoro arambye.”
Chungong yasabye abayobozi bombi b’Inteko ya RDC gushyiraho uburyo bufatika bwo gusobanurira abaturage b’igihugu icyo ayo masezerano avuze, hagamijwe ko abaturage bose, ndetse n’imitwe ya politiki, babyumva, bakabyumva nk’ibyabo, bakabigiramo uruhare. IPU yemeje ko yiteguye gutera inkunga icyo gikorwa cyo gutangariza amasezerano abaturage, nk’uko yagiye ibigenza no mu bindi bihugu byanyuze mu nzira z’ibiganiro na diplomasi mu gushaka amahoro.
Mu rwego rwo gushimangira uwo mugambi, Martin Chungong yatangaje ko IPU izafatanya n’Inteko y’Abadepite b’Ibihugu bivuga Igifaransa (APF – Assemblée Parlementaire de la Francophonie), kugira ngo imbaraga z’ibigo byombi zihurizwe hamwe hagamijwe gutsura amahoro arambye mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Ibi bikorwa byose ni umusaruro w’imbaraga Inteko ya Congo yashyize mu gukoresha diplomasi yayo nko kwifashisha ihuriro mpuzamahanga ry’abagize inteko, hagamijwe gusaba ubufasha mpuzamahanga mu gushyigikira amasezerano ya Washington yashyizweho umukono na RDC n’u Rwanda.
Iyo nama yabereye i Geneva yari ihuje abantu barenga magana atanu, barimo abavuga rikijyana muri politiki n’amahanga: abaperezida 102 b’Inteko zishinga amategeko, ba visi-perezida 34, abadepite, ba ambasaderi, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’aba Loni, inzobere mu mategeko n’ituze, abashakashatsi, hamwe n’itangazamakuru.
Iyi nama yabaye mu gihe isi ihanganye n’imvururu zishingiye ku ntambara z’uduce n’ukwiyongera k’umwuka mubi mu karere. Nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro byimbitse, abakuru b’Inteko zishinga amategeko bemeje itangazo ryasobanuye ko hagomba kubaho impinduka zikomeye mu miyoborere y’amahanga, zigamije amahoro, ubutabera n’iterambere, hakoreshejwe inzira ya multilateralism ishyigikiwe n’ubufatanye bukomeye hagati y’inzego za politiki, cyane cyane Inteko zishinga amategeko na Loni.
Uko biri kose, amasezerano ya Washington n’inkunga ya IPU ni igitekerezo cyiza kandi gikwiye kwitabwaho, mu gihe impande zombi zishingira ku masezerano nk’aya kugira ngo hagaruke amahoro arambye mu karere kose.