Umunyamerika waje mu kiruhuko muri Afurika yishwe n’imbogo ubwo yari ari kuyihiga iramuhindukirana imugira umuhigo
Asher Watkins, umumiliyoneri w’imyaka 52 ukomoka muri Leta ya Texas imwe muri leta zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari uzwi cyane mu guhiga inyamaswa z’inkazi hirya no hino ku isi, yitabye Imana ku wa 3 Kanama 2025 ubwo yari ku rugendo rwo guhiga imbogo nini (Cape buffalo) mu ntara ya Limpopo, muri Afurika y’Epfo.
Amakuru atangazwa n’abitangazamakuru bitandukanye avuga ko Watkins yari yageze muri Afurika y’Epfo mu buryo bwo kwinezeza, yifashishije ingendo za “business class”, azanywe n’icyifuzo cyo guhiga imwe mu mbogo zikomeye kandi zinkazi mu ishyamba rya Afurika. Yari kumwe n’umuyobozi w’umwuga mu guhiga ubwo batemberaga bashakisha uwo muhigo w’ikirenga.
Gusa urugendo rwe rwarangiye mu buryo butunguranye ubwo iyo mbogo, yari umwanya munini ahiga, yamusubiranye inyuma aka wa mugani w’umunyarwanda ngo “iyahigaga yahiye ijanja” cyangwa yamvugo igira iti ” wirukankana imbwa ukayimara ubwoba,” ya mbogo na yo yamuteye igitero cyihuse maze imukomeretsa bikabije mu buryo bwo kumutera amahembe byahise bituma ahasiga ubuzima. Abashinzwe umutekano n’abaganga bagerageje kumutabara ariko basanga yapfuye.
Asher Watkins yari amaze imyaka myinshi azenguruka ku mugabane wa Afurika, Aziya, n’ahandi, ahiga inyamaswa zikomeye, ibintu byamuhesheje abayoboke benshi mu bakunzi b’ubu buhigi, ariko binakurura impaka ndende mu miryango irengera inyamaswa.
Ubuyobozi bwa Limpopo bwemeje urupfu rwe, buvuga ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Uyu mugabo asize amateka akomeye mu ruhando rw’abahiga inyamaswa z’inkazi, ariko urupfu rwe rubaye nk’inkuru ishyira akadomo ku buzima bwe bwose bwari bwarimuriwe mu guhiga.