Umunyeshuri warangizaga Kaminuza yarohamye mu kiyaga cya kivu
Cyuzuzo Grâce w’imyaka 23 wari urangije amasomo ye muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST) mu Mujyi wa Kigali, yasanzwe yarohamye mu Kiyaga cya Kivu nyuma y’uko ubwato buto yari arimo burohamye ubwo yari yagiye gutemberera mu Karere ka Karongi ari kumwe na bagenzi be.
Umurambo w’uyu mukobwa wabonetse ku wa Mbere tariki ya 9 Werurwe 2026, nyuma y’uko ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi rimaze ijoro ryose rimushakisha.
Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Gatwaro, Akagari ka Kibuye, mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, ahitwa kuri Carnival Beach, ku Cyumweru nimugoroba ahagana saa kumi n’ebyiri.
Amakuru atangwa n’umwe mu baturage bahaye amakuru itangazamakuru avuga ko Cyuzuzo Grâce yari kumwe na bagenzi be bane bigana muri CST bari bagiye gutembera mu Mujyi wa Karongi banaza koga mu Kiyaga cya Kivu.
Uyu muturage yagize ati:
“Bari abanyeshuri batanu biga muri CST. Muri bo harimo umuhungu n’abakobwa babiri bajyanye mu kato gato kagenewe gutemberamo mu kiyaga. Uwo mukobwa n’umusore witwa Ishimwe Cedrick w’imyaka 24 ni bo bagiye mu bwato.”
Amakuru akomeza avuga ko aba bombi bageze nko muri metero 200 uvuye ku nkombe z’ikiyaga, ubwato barimo bukaza kurohama.
Icyakora, Ishimwe Cedrick yabashije gutabarwa n’abari hafi aho bazi koga kuko yari yambaye umwambaro wabugenewe utuma umuntu atarohama (jilet de sauvetage). Ku rundi ruhande, Cyuzuzo Grâce we ntiyari yambaye uwo mwambaro, bituma ahita arohama mu mazi.
Abari hafi aho bagerageje kumutabara ariko ntibyashoboka kuko yahise aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Songa Nsengiyumva Rwandekwe, yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko aba bombi bafashe ako kato bakajya mu kiyaga batabizi neza kandi batanubahirije amabwiriza agenga abagenda mu mazi.
Yagize ati:
“Ubundi ako kato kagenewe gutemberamo ariko hari aho umuntu agomba kugera ntarenge. Kandi ukajyamo agomba kuba yambaye umwambaro wabugenewe. Aba bo barenze aho batagombaga kurenga, bituma bahura n’iyi mpanuka yahitanye uriya mukobwa.”
Yakomeje avuga ko akimara kurohama, ubuyobozi bwihutiye gushaka amakuru y’uyu mukobwa kugira ngo bamenye umwirondoro we n’aho akomoka.
Nyuma yo gushakisha, basanze Cyuzuzo Grâce akomoka mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Ubuyobozi bwahise bushaka umuryango we, aho se ari we watanze amakuru arambuye ku mwana we.
Umurambo we wahise ujyanwa mu Bitaro Bikuru bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyikirizwa umuryango.
Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryakomeje ibikorwa byo gushakisha uyu mukobwa kuva ku Cyumweru nimugoroba kugeza ku wa Mbere ubwo umurambo we wabonekaga.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bwishyura bwihanganishije umuryango w’uyu mukobwa, ishuri yigagamo ndetse na bagenzi be biganaga bari kumwe ubwo iyi mpanuka yabaga.
Ubuyobozi bwibukije abaturage n’abasura ahari amazi cyane cyane abajya ku Kiyaga cya Kivu ko bagomba kubahiriza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi.
Bwagaragaje ko abantu bagomba koga cyangwa gutembera mu mazi ahabugenewe gusa, bakambara imyambaro yabugenewe ibarinda kurohama kandi bakaba bari hafi y’abahanga mu koga bashobora gutabara mu gihe habaye impanuka.
Bwibukije ko kutubahiriza ayo mabwiriza bishobora guteza impanuka zikomeye nk’iyi yahitanye Cyuzuzo Grâce wari uri kurangiza amasomo ye muri kaminuza. Ba uwa mbere ku makuru yacu https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j