Kigali, ku wa 18 Ugushyingo 2025, Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco cyatangaje ko cyatewe n’umugabo warwanye agana mu biro by’iki Kigo, akangiza ibikoresho, akagerageza kugera ku Muyobozi Mukuru wacyo, Rutangarwamaboko, ariko inzego z’umutekano zikamucakira mbere y’uko akora ibindi bibi.
Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’iki Kigo – Facebook na X – n’Umuyobozi wacyo, Rutangarwamaboko, ngo icyo gitero cyabaye ahagana saa yine n’igice za mu gitondo. Uwo mugabo winjiye yitwaje imbaraga n’umubiri we yakoreshaga amagambo avuga ko “arwanya ubumana n’imyemerere gakondo y’Abanyarwanda”, akavuga ko ashingiye ku myemerere ya Islam ubwo yakoraga ibyo bikorwa.
Nk’uko bikubiye mu butumwa bw’iki kigo ku mbugankoranyambaga za muganga Rutangarwamaboko uwo mugabo yari anitwaje ibyuma bifata amashusho, ndetse ko yigeze kurambura igitambaro yari afite mu busitani bw’icyo kigo, ubundi akagipfukamaho agatangira gusenga mu buryo bwa kisiramu ibizwi nko “gusara”, byose abifatira amashusho nk’aho ari ibikorwa yari yateguye gufata nk’ibitangaza cyangwa hari uwo aha raporo. Inzego z’umutekano n’abazimyamuriro bahageze ako kanya, bamufata batamuhaye umwanya wo kugera ku Muyobozi Mukuru Rutangarwamaboko ari na we yashakaga cyane.
Nyuma yo gutabwa muri yombi, inzego z’iperereza zatangaje ko zamusanganye ibyangombwa byerekana ko akorera AZAM TV. Byongeye, ubwo yajyanwaga kuri RIB ku Gisozi, itsinda ry’abantu bagera ku icumi bagaragaje ko ari abayisilamu ryahageze risaba ko afungurwa ngo ajyanwe mu Bitaro bya Ndera bavuga ko asanzwe arwaye indwara zo mu mutwe. Ibyo byahise biteza ibindi bibazo kuko, nk’uko Ikigo kibivuga, hari ibyo gishidikanyaho bijyanye n’imiterere y’igikorwa, bikaba biri gukurikiranwa n’inzego z’iperereza.
Icyo kigo kivuga ku byabaye mu bihe byashize: si ubwambere gitewe n’abagizi ba nabi
Rutangarwamaboko yibukije ko atari ubwa mbere iki Kigo giterwa. Ku wa 25 Ukwakira 2014, abantu babiri bitwaje imbunda bigeze gutera ibiro by’Ikigo ubwo cyakoreraga i Nyarutarama, bagahungabanya umukozi wari uhari bamubaza aho Umuyobozi Mukuru aherereye ngo bamugirire nabi. Uwo munsi ngo yarokowe n’inzego z’umutekano, ariko iperereza kuva icyo gihe ntacyo riragaragaza ku kihishe inyuma y’icyo gitero, iperereza riracyakomeje.
Ikigo gishimira ababatabaye
Mu itangazo ryasohowe, Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima Bushingiye ku Muco cyashimye “abazimyamuriro n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’igihugu” ku buryo bwihuse bagatabara ndetse bakomeje kubakurikirana muri ibi bihe by’iperereza.
Ikitonderwa k’ingenzi
Ikigo cyibukije ko iki atari cyo gitero cya mbere kigambiriye kugirira nabi Umuyobozi Mukuru, kandi ko ibi byose bigaragaza ko hari abashobora kuba bagambiriye guhungabanya ibikorwa byabo n’ubuzima bw’umuyobozi wabo. Icyo kitonderwa cyongeye kwibutsa akamaro k’iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane imvano y’ibi bikorwa byombi – iby’ubu n’ibyabaye mu 2014.
