Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu wagaragaje akamaro gakomeyer ka AFC/M23 mu mujyi wa Uvira inasaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko kuva bitunguranye kw’inyeshyamba za AFC/M23 mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryasize abaturage mu kaga gakomeye, by’umwihariko bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo.
Mu itangazo HRW yashyize ahagaragara, ivuga ko ku gicamunsi cyo ku wa 18 Mutarama 2026, Ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe ya Wazalendo zongeye kwinjira mu Mujyi wa Uvira, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bari bamaze hafi ukwezi bawugenzura. Icyakora, HRW igaragaza impungenge zikomeye ku myitwarire y’iyo mitwe ya Wazalendo, ivuga ko ifite amateka akomeye yo guhohotera abasivili mu bice igenzura, nubwo ikorana bya hafi na FARDC.
Clémentine de Montjoye, Umushakashatsi Mukuru wa HRW mu karere k’Ibiyaga Bigari, yavuze ko kuba ingabo za Leta zihari bidahagije mu gihe imitwe yitwara gisirikare ikomeje gukora ihohoterwa idahanwe.
Yagize ati: “Kuba Ingabo za Congo zihari gusa ntibihagije mu kurinda abasivili mu gihe Wazalendo bakomeje gufashwa cyangwa kwihanganirwa mu bikorwa byabo byo guhohotera abantu.”
HRW irasaba Leta ya Congo kwihutira gufata ingamba zikomeye zo kugarura umutekano no kurinda abaturage bose nta vangura iryo ari ryo ryose, by’umwihariko abaturage b’Abanyamulenge, bakunze kuvugwaho kwibasirwa muri aka gace.
De Montjoye yagize ati: “Abategetsi ba Congo bagomba kwihutira kugarura umutekano no kurinda uburenganzira n’umutekano w’abaturage bose, harimo n’Abanyamulenge.”
Nk’uko HRW ibitangaza, ubu bushakashatsi bushingiye ku buhamya bw’abatangabuhamya no ku isesengura ry’amafoto na videwo byafatiwe mu Mujyi wa Uvira, bigaragaza ibikorwa by’ubusahuzi bukabije byabaye nyuma y’uko AFC/M23 ivuye muri uyu mujyi. Ibyo bikorwa byibasiye ingo z’abaturage, amaduka, amatorero n’inyubako za Leta, harimo n’iz’abaturage b’Abanyamulenge.
HRW irasaba Leta ya Congo gufata ingamba zihamye zo gukumira ihohoterwa rikomeje, gukurikirana no guhana abakoze ibikorwa byo gusahura no guhohotera abasivili, kugira ngo umutekano w’abaturage ba Uvira n’inkengero zawo ubohoke mu buryo burambye.