Umuryango wa Afurika yunze ubumwe washimiye byimazeyo Samia Suluhu Hassan watsinze amatora unibutsa abaturage kwigaragambya mu buryo butekanye
Umuyobozi w’Akanama k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Bwana Mahmoud Ali Youssouf, yatangaje ubutumwa bwo gushimira Nyakubahwa Perezida Samia Suluhu Hassan ku ntsinzi ye mu matora ya Perezida yabaye muri Tanzaniya.
Mu itangazo ryasohowe n’Urwego rushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri AU, Bwana Youssouf yavuze ko yishimiye uko amatora yabaye ndetse anashimira Perezida Samia ku kuba yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage b’igihugu cye.
Ariko kandi, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe yagaragaje akababaro gakomeye ku bw’abaturage bahitanywe n’imyigaragambyo yabaye nyuma y’amatora, atanga ubutumwa bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo. Yibukije akamaro ko kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu, burimo uburenganzira bwo kugaragaza ibitekerezo no guterana mu mahoro, asaba inzego z’ubutegetsi kwirinda ibikorwa byica ayo mahame no kubahiriza amategeko.
Bwana Youssouf yasabye kandi abaturage bose gukoresha uburenganzira bwabo mu buryo butekanye, butarimo urugomo kandi bubahiriza amategeko, kugira ngo igihugu gikomeze kubaka amahoro n’ubumwe.
Yibukije amahame y’ingenzi y’Amasezerano y’Afurika ku Miyoborere myiza, Amatora n’Iterambere rya Demokarasi, cyane cyane agena kubahiriza amategeko, uburenganzira bwa muntu, ubwigenge bw’ibitekerezo n’ihame ry’ubudasa n’ubwisanzuro bwa politiki, aho mu gihugu hagomba kubaho amashyaka atandukanye ya politic, kandi buriwese akaba afite uburenganzira bwo kuvuga no gutanga ibitekerezo bye uko abyumva (Pluralism politic), byose bikaba ari inkingi zubaka sosiyete irangwa na demokarasi n’ituze.
Mu gusoza, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wongeye kugaragaza ubushake bwo gukomeza gufasha abaturage n’ubuyobozi bwa Tanzaniya mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro, ubumwe bw’igihugu n’iterambere rya demokarasi.
