Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO yasuye Goma, hamenyekanye icyo yasabye AFC/M23 ndetse n’icyari cyamujyanye
Umuyobozi w’agateganyo w’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, , yageze mu Mujyi wa Goma ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga umwaka nta ngingo z’indege zikorerwa muri uyu mujyi, azanye ubutumwa busaba ko hafatwa ingamba zihuse zo kongera gufungura ikibuga cy’indege cyaho cyari kimaze igihe kidakora.
Uyu muyobozi yageze ku kibuga cy’indege cya Goma mu gitondo cyo ku wa 12 Gashyantare 2026 akoresheje kajugujugu, mu gikorwa cyafashwe nk’intambwe igaragaza ko hashobora gutangira urugendo rwo kugisubukura buhoro buhoro. Iki kibuga cyari kimaze umwaka urenga kidakoreshwa, kuva ihuriro rya AFC/M23 rifashe Goma mu mpera za Mutarama 2025, ibintu byahungabanije urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, cyane cyane ibikorwa by’ubutabazi n’imiryango mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Vivian van de Perre yibukije ko ku wa 26 Mutarama 2025 yari mu ndege ya nyuma yaherukaga kugwa kuri iki kibuga, ashimangira ko kajugujugu yamuzanye ubu ari yo ya mbere ihaguye nyuma y’igihe kirekire. Yavuze ko yizeye ko iyi ari intangiriro yo gufungura iki kibuga mu byiciro, ku bw’inyungu z’abaturage n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Gufungura iki kibuga bifatwa nk’inkingi ya mwamba mu koroshya ibikorwa byo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge hagati ya Leta ya RDC n’ihuriro rya AFC/M23. Uru ruzinduko rwari runagamije kuganira n’abafatanyabikorwa bo mu karere k’Ibiyaga Bigari ku myiteguro yo gutangira kugenzura agahenge, ahakomeje kugaragaramo ibibazo by’umutekano.
Aka gahenge kagomba kugenzurwa hashingiwe ku nshingano zatanzwe n’akanama ka UN Security Council (Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano), kahaye ububasha bwo gukurikirana no kugenzura ko impande zombi zubahiriza ibyo zumvikanyeho.
Ku wa 10 Gashyantare 2026, , Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe ubutumwa bw’amahoro, yatangaje ko MONUSCO izatangira gukoresha iki kibuga mu buryo bufatika mu bikorwa byo kugenzura agahenge. Yavuze ko mbere yo kohereza abasirikare muri Uvira, hazabanza koherezwa drones z’ubutasi zituruka i Goma, zigakusanya amakuru ajyanye n’umutekano ku butaka.
Izi drones zizafasha mu gutanga amakuru yihuse kandi yizewe, azashingirwaho mu gufata ibyemezo byo kohereza ingabo zishinzwe kugenzura agahenge no kurinda umutekano w’abaturage. Ibi bikorwa bizakorwa ku bufatanye n’urwego rw’akarere rushinzwe kugenzura umutekano ku mipaka, ruzwi nka EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism), ruzafasha mu gukusanya no gusesengura amakuru ava mu duce dutandukanye.
Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bemeza ko kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bishobora kuba intambwe ikomeye mu gusubiza ubuzima busanzwe mu burasirazuba bwa Congo. Iki kibuga gifite akamaro kanini ku rwego rw’akarere kuko gifasha mu bucuruzi, ubutabazi no mu ngendo z’imiryango mpuzamahanga.
Mu gihe cyose cyari gifunze, ibikorwa byinshi by’ubutabazi byarahagaze cyangwa bikagenda buhoro, bigira ingaruka zikomeye ku baturage bari bakeneye ubufasha bwihuse. Gufungura iki kibuga bishobora kandi kongera icyizere mu biganiro bya politiki no mu rwego rw’umutekano hagati y’impande zishyamiranye.
Ku baturage ba Goma, gusubukurwa kw’imikoreshereze y’iki kibuga ni ikimenyetso cy’icyizere nyuma y’igihe kirekire cy’umutekano muke n’ihagarikwa ry’ibikorwa by’ingenzi. Bemeza ko bizoroshya ingendo, bikongera ubucuruzi ndetse bigafasha mu kuzamura ubukungu bw’akarere.
Icyakora, nubwo hari icyizere, haracyari imbogamizi zirimo ibibazo by’umutekano n’imikoranire ihamye y’impande zose bireba, kugira ngo iki kibuga cyongere gukora mu buryo burambye kandi bwizewe nk’uko byari bisanzwe.
Tubibutse ko ushobora kudukurikira no kuri WhatsApp. Kanda kuri linkhttps://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j