Urubyiruko rw’u Rwanda rurimo guhindura isura y’ikoranabuhanga: SanTech yatangije Tech Forward Live
Mu gihe Afurika igihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ubushomeri bw’urubyiruko, bamwe mu rubyiruko rwo mu Rwanda barimo gushaka ibisubizo binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga, bakifuza guhindura ibitekerezo byabo imishinga ifatika ishobora gutanga akazi no guteza imbere ubukungu.
Ni muri urwo rwego ikigo cy’ikoranabuhanga cya San Tech cyatangije igikorwa cyiswe Tech Forward Live, igamije guhuza abanyeshuri, abikorera, abashakashatsi n’abafata ibyemezo kugira ngo baganire ku buryo ikoranabuhanga rishobora gufasha urubyiruko kwihangira imirimo no gukemura ibibazo biri muri sosiyete.
Iki gikorwa cyabereye i Kigali mu ihema rya Camp Kigali ku wa 6 Werurwe 2026, cyitabirwa n’abanyeshuri bo muri za kaminuza zitandukanye, abahagarariye ibigo bya Leta n’iby’abikorera ndetse n’inzobere mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu bashyitsi b’icyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa harimo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Pierre Damien Habumuremyi kuva 2011 kugera 2014 aho yahise asimburwa na Anastas Murekezi, uyu munyacyubahiro kandi yaje ahagarariye umuyobozi w’Inama Ngishwanama y’Igihugu y’inararibonye iyobowe na Honorable Tito Rutaremara.
Abateguye iki gikorwa bavuga ko kigamije gutanga urubuga rufasha urubyiruko rufite ibitekerezo bishya kubona amahirwe yo guhura n’abantu bashobora kubafasha kubishyira mu bikorwa.
Ikibazo cy’ubushomeri bw’urubyiruko
Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri SanTech, Claudine Niyonzima, yavuze ko kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ihanganye na byo ari ubushomeri bw’urubyiruko.
Yagaragaje ko nubwo urubyiruko rwinshi rwarangiza amashuri makuru na za kaminuza, benshi bahura n’ikibazo cyo kutabona akazi cyangwa bagakora imirimo itajyanye n’ibyo bize.
Ati: “Urubyiruko rufite ibitekerezo byinshi byiza cyane, ariko ikibazo ni uburyo bwo kubihindura imishinga ifatika. Niyo mpamvu twatekereje gutangiza Tech Forward Live kugira ngo tubahuze n’abafite ubushobozi bwo kubafasha.”

Yongeyeho ko ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu guhindura ubukungu bw’ibihugu byinshi ku isi, bityo ko urubyiruko rwa Afurika rufite amahirwe menshi yo gukoresha amahirwe rufite mu guhanga ibisubizo bishya.
Inkuru ya SanTech: igitekerezo cyatangiriye ku banyeshuri
SanTech ubwayo ni urugero rw’uko igitekerezo cy’urubyiruko gishobora gukura kikavamo umushinga ukomeye.
Claudine Niyonzima yavuze ko igitekerezo cyo gushinga iki kigo cyavutse mu 2019 ubwo we na mugenzi we Pacifoque Shema bari abanyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ikoranabuhanga College of Science and Technology i Nyarugenge.
Icyo gihe babonye ko abanyeshuri benshi bigaga ikoranabuhanga bafite ubumenyi buhagije mu by’amasomo, ariko bagahura n’ikibazo cyo kutabona uburyo bwo kubushyira mu bikorwa mu buzima busanzwe.
Ibyo byabateye gutekereza ku mushinga ushobora gukemura ikibazo runaka mu buryo bufatika.
Umushinga wa E-Visitors
Muri uwo mwaka batangiye gukora ku mushinga w’ikoranabuhanga witwa E-Visitors, wari ugamije gusimbuza uburyo busanzwe bwo kwandika abashyitsi n’abakozi cyangwa abaje gusaba serivise aho byabasabaga kubanza kuzuza impapuro bandika imyirondoro yabo mu bitabo ku biro by’ibigo bitandukanye.
Uwo mushinga wari ugamije kubika amakuru y’abashyitsi mu buryo bw’ikoranabuhanga, kugabanya igihe cyatakazwaga mu kwandika mu bitabo no koroshya uburyo amakuru ashobora kubikwa no gushakishwa igihe cyose bikenewe.
Nyuma y’igihe gito uwo mushinga waje kubona ubufasha buva mu nzego zitandukanye zirimo RDB, bituma SanTech ibona ubuzima gatozi nk’ikigo cy’ikoranabuhanga.
Kugeza ubu, E-Visitors imaze gukoreshwa n’ibigo birenga 40 mu Rwanda, birimo Banki nkuru y’u Rwanda BNR, Nitional Industrial Research and Development Agency NIRDA (ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku irerambere ry’inganda) ndetse n’inganda nka CIMERWA.
Abayobozi ba SanTech bavuga ko intumbero yabo ari ugukomeza gukora ibisubizo by’ikoranabuhanga bishobora gufasha ibigo kunoza imikorere yabyo.

Guhugura urubyiruko mu ikoranabuhanga
Uretse ibikorwa by’ubucuruzi, SanTech yanatangije gahunda yiswe SanHub igamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bufatika mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya.
Nk’uko Claudine Niyonzima abivuga, SanHub imaze imyaka itandatu itanga amahugurwa ku rubyiruko mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa, gutangiza imishinga ndetse no guhanga ibisubizo bishya.
Avuga ko iyi gahunda imaze guhugura abanyeshuri barenga 1500, aho bamwe batangiye imishinga yabo bwite mu gihe abandi babonye amahirwe yo gukomeza amasomo yabo mu mashuri mpuzamahanga.
Uruhare rwa Leta n’inzego zishinzwe iterambere ry’inganda
Mu ijambo rye, uhagarariye umuyobozi mukuru wa NIRDA ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushakashatsi ku iterambere ry’inganda yavuze ko uru rwego rukomeje gushyigikira imishinga y’urubyiruko ifite udushya mu rwego rw’inganda n’ikoranabuhanga.
Yagaragaje ko mu Rwanda hari urubyiruko rwinshi rufite ibitekerezo byiza ariko rukabura ubufasha bwo kubihindura imishinga ishobora kubyara inyungu.
Ati: “Iyo igitekerezo cyiza gihabwa ubufasha bukwiye, gishobora kuvamo umushinga ukomeye ushobora no gutanga akazi ku bandi.”
Yongeyeho ko SanTech ari urugero rwiza rw’uko igitekerezo cy’abanyeshuri gishobora gukura kikavamo umushinga ufite uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Uruhare rwa kaminuza mu guteza imbere udushya
Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga muri kaminuza y’u Rwanda, Professor Richard Musabe, yavuze ko kaminuza zigira uruhare rukomeye mu gufasha abanyeshuri guhanga udushya.
Yagaragaje ko umushinga wa E-Visitors watangiye nk’igitekerezo cy’abanyeshuri ariko ukaza gukura ugahinduka igisubizo gikoreshwa n’ibigo bitandukanye.
Ati: “Iyo abanyeshuri bahabwa amahirwe yo gushyira mu bikorwa ibyo biga, bashobora gukora ibintu bifite agaciro kanini kuri sosiyete.”
Ikoranabuhanga nk’imbarutso y’iterambere
Mu gusoza iki gikorwa, Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’intebe waje ahagarariye Honorable Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje guhanga udushya mu ikoranabuhanga, avuga ko isi iri guhinduka cyane bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko mu gihe cyashize amashuri yibandaga cyane ku gutanga ubumenyi bw’amasomo gusa, ariko muri iki gihe hakenewe urubyiruko rushobora gukoresha ubwo bumenyi mu guhanga ibisubizo bishya.
Yagize ati: “Uyu munsi urubyiruko rufite amahirwe adasanzwe yo guhindura isi binyuze mu ikoranabuhanga. Icy’ingenzi ni ugushyira mu bikorwa ibitekerezo bafite.”
Yanavuze ko inararibonye z’u Rwanda ziteguye gukomeza gushyigikira ibikorwa by’urubyiruko bigamije guteza imbere igihugu.
Icyerekezo cya Tech Forward Live
Abateguye Tech Forward Live bavuga ko iki gikorwa kigamije kuba urubuga ruhoraho ruhuza abanyeshuri, abashakashatsi, abikorera n’abafata ibyemezo kugira ngo baganire ku buryo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.
Umuyobozi mukuru wa SanTech, Pacifique Shema, yavuze ko intego nyamukuru ari ugufasha urubyiruko guhindura ibitekerezo byabo imishinga ishobora gutanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete.
Ati: “Intego yacu ni ugufasha urubyiruko kugera ku rwego rwo guhanga ibisubizo bishobora guhindura ubuzima bw’abantu.”

Tech Forward Live biteganyijwe ko izajya iba buri mwaka, igahuriza hamwe abanyeshuri, abikorera n’abafata ibyemezo mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rikorewe mu Rwanda no muri Afurika.
