Urugendo rwa I Show Speed muri Africa rusize aguze inzu mu Rwanda ndetse anemeza ko azajya aza kuharuhukira
Umunyamerika Darren Watkins Jr. uzwi cyane ku izina rya IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Isi, yasuye u Rwanda mu rugendo rwasize ruvuzwe cyane bitewe n’ibikorwa bitandukanye yakoze n’urukundo rwinshi yagaragarijwe n’Abanyarwanda, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali.
Mu ntangiriro z’urugendo rwe, IShowSpeed yasuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga aho yabonye ingagi imbona nkubone, asura Gorilla Guardians Village, anasezeranya abakunzi be ko azashyira hanze amashusho agaragaza uko urwo rugendo rwagenze. Aya mashusho ategerejweho kugaragaza isura nyayo y’ubukerarugendo nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yo gusura amajyaruguru, yakomereje ibikorwa bye mu Mujyi wa Kigali aho yasuye ahantu hatandukanye harimo Club Rafiki, Stade Amahoro na BK Arena. Aho hose yakoranye n’abafana be ibikorwa bitandukanye birimo imikino ngororamubiri, kubyina no gukina umukino wa basketball, ibintu byakurikiwe n’imbaga y’abantu n’ishyaka ryinshi.
IShowSpeed kandi yasuye Zaria Court, ajya mu Biryogo, ahagaragazwa nk’ahantu hakomeye mu mibereho ya Kigali, aho yishimiye kurya ibiryo nyarwanda birimo isombe, ubugali, pilau na brochette. Yanitabiriye kandi umukino wa arm wrestling, ibintu byarushijeho gukundwa n’abari bamukikije.
Mu masaha abiri n’igice yamaze ari kuri live streaming, IShowSpeed yabonye abamukurikira bashya barenga ibihumbi 92 ku mbuga nkoranyambaga ze, umubare munini kurusha uwo yabonye mu bindi bihugu yari yarasuye mbere. Ibi byagaragaje ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwagize ingaruka zikomeye ku izina rye n’ishusho y’igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Mu magambo ye, IShowSpeed yashimangiye ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane kurusha ibindi yasuye, avuga ko yumvise yisanzuye kandi yakiriwe neza. Yanatangaje ko ateganya kuzagaruka mu Rwanda kuruhukiramo, anongeraho ko yahaguze inzu, agaragaza urukundo n’icyizere afitiye igihugu n’abaturage barwo.
Uru ruzinduko rufatwa nk’inkuru nziza ku Rwanda, cyane cyane mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo n’umuco nyarwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga zirebwa n’amamiliyoni y’abantu ku Isi.


