Urujijo ku mafaranga ya Mituweli: Sisiteme igaragaza Frw 20,000 kuri burimuntu, avuye ku Frw 3000
Bamwe mu baturage bakomeje kugaragaza urujijo no kutanyurwa n’ibiri kugaragara muri sisiteme ya Imibereho igihe bagerageza kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) bw’umwaka wa 2026/2027.
Mu gihe mu basanzwe bishyuraga amafaranga atarenze Frw 3,000 kuri buri muntu mu byiciro bimwe by’ubudehe, hari abavuga ko ubu sisiteme iri kubagaragariza Frw 20,000 kuri buri muntu, ndetse igahita ibarira umuryango w’abantu batatu Frw 60,000.
Ibi byatangiye kumenyekana cyane nyuma y’aho ifoto yerekana ubutumwa bwo muri sisiteme ishyizwe ahagaragara n’umwe mu baturage, yabazaga umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu niba ayo mafaranga ari yo koko cyangwa niba ari ikibazo cya sisiteme.
Muri iyo foto handitse ko “Amafaranga azishyurwa uyu mwaka wa 2026–2027 ari 20,000 FRW kuri buri muntu, yose hamwe akaba 60,000 FRW” ku muryango w’abantu batatu.
Iki kibazo cyahise kijyanwa ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), aho bamwe mu banyamakuru n’abakoresha uru rubuga bagaragaje impungenge.
Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu yanditse kuri X abaza inzego zibishinzwe ati:“Ibi ni ibiki? Ni system yagize ikibazo? Mituweli yaba Frw 20,000 ku muntu umwe aka kanya avuye ku Frw 3,000 se?”
Yahamagariye inzego zirimo Rwanda Local Government na RSSB gusobanura iby’ayo mafaranga, ariko kugeza ubu nta gisubizo ziratanga.
Si we gusa wabajije. Umunyamakuru Sam Kabera na we yagize ati:“Ni iki cyaba cyabaye cyatuma umuntu ava ku bihumbi 3 bya Mituweli bikaba ibihumbi 20? Ese 3 babitangaga 100%?”
Na we byagaragaye ko atabonye ibisobanuro biturutse ku nzego bireba, mu gihe ubusanzwe iyo habaye ikibazo nk’iki, inzego zikunze gusubiza ziciye mu bitekerezo (comments) cyangwa zigashyiraho itangazo ribisobanura.
Abaturage baribaza niba ari ukwiyongera nyako cyangwa ikibazo cya sisiteme
Ku rundi ruhande, abakoresha X bakomeje kugaruka kuri iki kibazo, bamwe bavuga ko bidashoboka ko amafaranga yazamuka kuri urwo rwego mu gihe hari n’abatabashaga kubona Frw 3,000.
Umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Chall Umurerwa yagize ati:“Ntabwo ndi kumva neza uburyo leta yakura Mituweli kuri 3000 ikayishyira kuri 20000 mu gihe na 3000 bamwe bayabura.”
Hari n’abandi, nka Alfred Hitimana, babifata nk’aho byaba bisanzwe mu bihe byo guhindura ibiciro by’ubwishingizi, atanga urugero rw’ubwishingizi bwa moto bwigeze kuzamurwa cyane bukava ku mafaranga ibihumbi 20,000 bisagaho gato, bikagera ku bihumbi 200,000 na byo birenga ariko abaturage bakaza kubyakira uko byari.
Ibi byatumye impaka zikomeza kuba nyinshi, bamwe bakeka ko bishobora kuba ari ukwibeshya kwa sisiteme izakosorwa, abandi bakeka ko hashobora kuba hari impinduka mu byiciro cyangwa mu buryo bwo kubara amafaranga y’ubwisungane.
Haracyategerejwe ibisobanuro by’inzego zibishinzwe
Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa ahagaragara n’inzego zirimo Rwanda Local Government cyangwa RSSB risobanura impamvu y’aya mafaranga ari kugaragara muri sisiteme ya Imibereho.
Mu gihe abaturage bakomeje kwitegura gutangira kwishyura ubwisungane bw’umwaka wa 2026/2027, benshi baracyategereje kumenya niba ari ukwibeshya kwa sisiteme, impinduka mu byiciro by’ubudehe, cyangwa izamuka ryemejwe ku mugaragaro.
Icyo benshi bifuza ni uko inzego zibishinzwe zatanga ibisobanuro byihuse kandi bisobanutse, kugira ngo hirindwe urujijo no gukwirakwira kw’amakuru atizewe ku mbuga nkoranyambaga.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP UJYE UBONA AMAKURU TUBAGEZAHO KU GIHE https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j