Urujijo ku mipaka y’u Burundi: Haravugwa ishimutwa ry’abasirikare barindaga imbibi, umutekano w’akarere ukomeje guhungabana
Mu ijoro ryo ku wa 03 rishyira ku wa 04 Gashyantare, mu Burundi havuzwe igikorwa gikomeye cyo gushimuta abasirikare bari bashinzwe kurinda imipaka, bikozwe n’abantu bataramenyekana, bivugwa ko bari bambaye imyambaro ya gisirikare n’iya polisi. Aya makuru yakomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’igihugu no mu karere muri rusange.
Amakuru yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko atangajwe kuri X y’ikinyamakuru BWIZA ndetse n’umunyamakuru wigenga uzwi ku izina rya Dr. Dash, avuga ko abasirikare b’u Burundi bari bari mu nshingano zo kurinda imipaka itandukanye ibahuza na leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) bashimuswe mu buryo butunguranye, uretse abari mu bice bya Uvira na Bugesera. Ibyo bikorwa bivugwa ko byabereye icyarimwe mu bice bitandukanye by’igihugu ku mipaka 12, mu masaha y’ijoro.
Nk’uko ayo makuru abivuga, ishimutwa ryaba ryarabaye mu gicuku, ku buryo imipaka myinshi yasigaye idafite abayirinda. Kugeza ubu, nta makuru yemeza aho abo basirikare bajyanywe, ndetse n’inzego z’umutekano z’u Burundi ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri ibi bivugwa.
Hari amakuru avuga ko abakekwaho kuba barakoze ibi bitero baba bafite imyitozo idasanzwe, bitewe n’uko byakozwe mu ibanga rikomeye kandi mu gihe gito, nta buhamya bwo kubona uko byagenze bwigeze bujya ahagaragara. Ibi byatumye hibazwa niba iki gikorwa cyaba cyarateguwe n’umutwe ufite ubushobozi buhambaye mu bya gisirikare.
Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23, rimaze igihe riri mu mirwano n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryagiye ritangaza kenshi ko ritagamije kugirana amakimbirane n’u Burundi, rivuga ko intambara ririmo ireba Leta ya RDC gusa. Icyakora, ryagiye risaba Leta y’u Burundi gukura ingabo zayo ku butaka bwa RDC no kureka kwivanga muri iyo ntambara.
Nubwo u Burundi bwakomeje kwirengagiza ubwo busabe, amakuru yo mu minsi ishize avuga ko hari aho ingabo z’u Burundi zigeze gucakirana n’iza AFC/M23 hafi y’umupaka, mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, hakaba harapfiriye abasirikare benshi b’Abarundi.
Mu gihe ibi bikomeje kuvugwa, haravugwa kandi ko abakomando bakekwaho kuba aba M23 baba baragabye ibitero ku mipaka y’u Burundi na RDC, bagashimuta abashinzwe umutekano bagera kuri 24, ibintu byakomeje gukurura impungenge n’impaka ku mutekano w’akarere.
Ibi bibaye mu gihe u Burundi bumaze iminsi bwongera umubare w’ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’imipaka yabwo, by’umwihariko ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda, muri Komini Busoni, Intara ya Butanyerera, hafi ya Gasenyi–Nemba. Ibi byabaye mu gihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ibihugu byombi.
Imbere y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, Ambasaderi w’u Burundi Zéphyrin Maniratanga yashinje u Rwanda gushyigikira ihuriro AFC/M23, anavuga ko u Burundi bushobora no kwinjira mu ntambara n’u Rwanda, amagambo yakomeje kongera impungenge mu baturage bo ku mipaka.
Mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu Ntara ya Bujumbura (Cibitoke), umutekano wakajijwe bikomeye. Haravugwa ko hashyizwe intwaro ziremereye hafi y’imipaka, amarondo ya polisi n’Imbonerakure akiyongera, cyane cyane mu masaha y’ijoro. Abaturage bavuga ko babwirwa gutaha kare kandi bagahora mu bwoba bwo kongera kumva amasasu.
Mu gihe irengero ry’abasirikare bivugwa ko bashimuswe ritaramenyekana, ikibazo cy’umutekano w’akarere kirushaho kuba ingorabahizi, abakurikirana politiki n’umutekano bakaba bategereje kureba icyerekezo ibi bibazo bizafata mu minsi iri imbere.
DUKURIKIRE KURI WHATSAPP https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j