Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwa Ingabire ku ngingo ya 106
Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza rwarezwemo ingingo ya 106 y’Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha, aho Ingabire Victoire Umuhoza asaba ko ivanwaho kuko abona inyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Iburanisha ryaranzwe n’impaka ndende hagati ya Ingabire n’uhagarariye Leta, Me Kabibi Speciose, watumijwe gutanga ibitekerezo ku kirego cyatanzwe.
Icyo ingingo ya 106 ivuga
Ingingo ya 106 iteganya ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zituma hakekwa abandi bantu nk’abafatanyacyaha cyangwa ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo batange ibisobanuro. Iyo rusanze ibisobanuro byabo bidahagije kandi hari ibimenyetso bibashinja, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza rishingiye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Ni na yo ngingo yashingiweho n’Urukiko Rukuru mu guhamagaza Ingabire, bikaza kumuviramo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza.
Impamvu Ingabire ayirega
Ingabire yasobanuye ko guhamagazwa nk’icyitso cyangwa umufatanyacyaha ubwabyo bigaragaza ko umuntu aba atagifatwa nk’umwere, bityo bikaba bihabanye n’ihame ry’uko umuntu wese afatwa nk’umwere kugeza igihe ahamijwe icyaha n’urukiko.
Yavuze ko umucamanza utumiza umuntu, akamwumva, akanasuzuma niba ibisobanuro bye bihagije, aba yinjiye mu nshingano z’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha. Yabajije niba umucamanza wategetse ko ukorwaho iperereza ari we uzagucira urubanza, uwo muntu yazahabwa ubutabera buboneye.
Abanyamategeko bamwunganira, barimo Me Bikotwa Bruce na Me Gashema Félicien, bagaragaje ko iyo ngingo inyuranyije n’ingingo zitandukanye z’Itegeko Nshinga zirimo iya 29 n’iya 61, zisobanura ku burenganzira bwo guhabwa ubutabera buboneye no ku kwigenga kw’inzego z’ubutabera.
Bagaragaje kandi ko gukoresha ijambo “gutegeka” mu mibanire y’Urukiko n’Ubushinjacyaha bitesha agaciro ihame ryo kuzuzanya kw’inzego, kuko byumvikanisha ko rumwe rutegeka urundi kandi byombi bikwiye kwigenga.
Icyo Leta ivuga
Uhagarariye Leta, Me Kabibi Speciose, yasobanuye ko ingingo ya 106 igamije kurengera ubutabera buboneye, kuko ituma abantu bose bagize uruhare mu cyaha bakurikiranwa.
Yavuze ko mu manza nshinjabyaha, umucamanza afite ububasha bwo gushaka ibimenyetso no mu gihe bitatanzwe n’Ubushinjacyaha. Icyakora, iyo abonye ibimenyetso bifatika, ategeka Ubushinjacyaha gukora iperereza kuko ari rwo rufite iyo nshingano.
Yashimangiye ko gukora iperereza bitavuze guhita ukurikiranwaho icyaha, kuko Ubushinjacyaha butegerezwa gushaka ibimenyetso bishinja n’ibishinjura. Bityo, ngo nta kwivanga mu nshingano kwaba kubayeho, ahubwo urukiko ruba rwibutsa urwego rubishinzwe gukora inshingano zarwo.
Ibibazo by’abacamanza n’icyemezo gitegerejwe
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Justice Hitiyaremye Alphonse, yabajije uko byagenda igihe ingingo ya 106 yavanwaho, mu gihe urukiko rwabona ibimenyetso byerekana ko hari undi muntu utari mu baregwa ushobora kuba icyitso cyangwa umufatanyacyaha.
Ingabire n’abamwunganira basubije ko nta cyuho cyabaho, kuko hari andi mategeko aha umucamanza ububasha bwo gushaka ibimenyetso bitatanzwe, hatabayeho kwivanga mu nshingano z’izindi nzego cyangwa guhonyora Itegeko Nshinga.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yapfundikiye iburanisha atangaza ko icyemezo kizatangazwa ku wa 27 Werurwe 2026 saa yine za mu gitondo.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kizagaragaza niba ingingo ya 106 izakomeza gukoreshwa cyangwa se izakurwaho nk’uko byasabwe na Ingabire n’abamwunganira.
Dukurikire kuri WhatsApp ujye ubona amakuru tubagezaho ku gihe https://whatsapp.com/channel/0029Vad5UfC89inh67apBK2j