Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bw’abakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano
Ku wa 29 Ukuboza 2025, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije ubujurire bwatanzwe n’abantu bakekwaho uruhare mu gusakaza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano, bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro.
Ku isaha ya 9:58, inteko iburanisha yahamagaye ababuranyi. Urubanza rwatangiye harebwa niba Ubushinjacyaha bwarajuririye bamwe mu baregwa, aho Kalisa John alias Kjohn byagaragaye ko atajuriye, bityo ahita asabwa kwicara. Hasigaye kuburanishwa Uzabakiriho Cyprien alias Djihad, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier.
Urukiko rugaragaza imiterere y’icyaha
Ku isaha ya 10:01, Urukiko rwagarutse ku miterere y’icyaha, ruvuga ko Uzabakiriho Cyprien alias Djihad ashinjwa kuba yarashyize ku rubuga rwe rwa WhatsApp Status amashusho afatwa nk’ay’urukozasoni. Urukiko rwasobanuye ko ibyagezweho mu iperereza byari bihagije kuko ayo mashusho yasakajwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bityo Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rukamufunga iminsi 30 y’agateganyo.
Djihad ahakana icyaha
Ku isaha ya 10:02, Djihad yireguye avuga ko yakoze ikiganiro asaba abantu kudasakaza ayo mashusho, ahakana yivuye inyuma ko atigeze asakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano. Yagaragaje ko atanyuzwe n’uko urubanza rwiciwe, asaba ko yafungurwa by’agateganyo.
Abunganizi bagaragaza inenge mu byemezo byafashwe
Me Fatikaramu Jean Pierre, wunganira Djihad, yavuze ko Ubushinjacyaha bwashingiraga ku mashusho yashyizwe kuri WhatsApp Status atari ay’urukozasoni ahubwo ari screen shot irimo igice cy’urutoki rw’umugore wa Yampano. Yagaragaje ko muri iyo foto nta hantu Yampano agaragara, kandi ko nta kimenyetso kigaragaza ko Djihad ari we wayisakaje kuko nta nimero ye igaragara.
Yongeyeho ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ari ibyahimbwe, anenga urukiko kuba rwarafashe ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha nk’ukuri.
Ku ijambo “umupuri”, Me Fatikaramu yasobanuye ko kurivuga ubwaryo atari icyaha, avuga ko ikiganiro Djihad yakoze cyari kigamije kwigisha abantu no kubasaba kudakora ibibi.
Me Bayisabe Irene: “Djihad ntiyigeze asakaza amashusho y’urukozasoni”
Me Bayisabe Irene yavuze ko muri dosiye harimo amashusho y’urukozasoni Yampano agaragaramo akora imibonano mpuzabitsina n’umugore we, ariko ko nta hantu Urukiko rwigeze ruvuga ko Djihad ari we wayasakaje.
Yasobanuye ko ayo mashusho yabanje kugaragazwa n’uwitwa Odette ayereka Semuhungu Eric, nyuma Eric aho kubwira Yampano ko yayabonye abikuye kuri Odette, ahubwo avuga ko yayabonye kuri WhatsApp Status ya Djihad.
Me Bayisabe yagaragaje ko Djihad na Semuhungu Eric bari bafitanye amakimbirane, ndetse ko na nyuma y’ifungwa rya Djihad, Eric yakoze ibiganiro byo kwishongora.
Yongeyeho ko raporo ya Cyber Crime itigeze igaragaza ko Djihad yasakaje ayo mashusho, asaba Urukiko kumurekura akaburana ari hanze, cyane ko hari n’abamwishingiye hashingiwe ku ngingo ya 81 kugera ku ya 83 z’itegeko.
Abandi baregwa basaba gufungurwa by’agateganyo
Kuri Ishimwe François Xavier, Urukiko rwavuze ko rwashingiraga ku kuba telefoni ye yarakoreshejwe mu gukwirakwiza amashusho, nk’uko bigaragara muri raporo ya Cyber Crime.
We yireguye asaba ko babanza kubaza abo yahaye ayo mashusho niba ari we wayabahaye, avuga ko aho atuye hazwi kandi atazatoroka ubutabera.
Kuri Ishimwe Patrick alias Pazzo Man, Urukiko rwibukije ko raporo ya Cyber yagaragaje ko yavuganye na Semitego Muzafaru amusaba gusiba ayo mashusho kuko inzego z’ubutabera zari ziri kumushakisha. Pazzo Man yemeye ko yari afite amashusho ya Yampano ndetse n’ijambo banga rya email ye, ariko ahakana ko atigeze asakaza amashusho y’urukozasoni.
Umwunganizi we, Me Nsanzineza Emmanuel, yavuze ko raporo ya Cyber yasobanuwe nabi n’Ubushinjacyaha, asaba ko umukiriya we yafungurwa by’agateganyo.
Kuri Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso by’uko yasabye ayo mashusho agamije kuyaha abandi. We yavuze ko yayasabye ashaka kumenya ibyavugwaga ku mbuga nkoranyambaga, asaba gufungurwa by’agateganyo.
Umwunganizi we, Me Turahirwa Théogène, yagaragaje ko hari abari bafite uruhare rukomeye kurusha umukiriya we ariko bari hanze, asaba Urukiko kumurekura akaburana adafunzwe.
Ubushinjacyaha busaba ko bafungwa by’agateganyo
Ku isaha ya 11:08, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nta nenge gifite kuko iperereza ryageze ku bimenyetso bihagije. Bwagarutse kuri buri wese mu baregwa, buvuga ko raporo za Cyber Crime zigaragaza uruhare rwabo mu gusakaza amashusho y’urukozasoni, busaba ko bakomeza gufungwa by’agateganyo kuko barekuwe bashobora kubangamira iperereza.
Ijambo rya nyuma n’isozwa ry’urubanza
Ku isaha ya 11:27, nyuma y’ijambo rya nyuma rya buri muburanyi, Urukiko rwanze kwakira andi magambo y’abunganizi maze rufunga urubanza. Rwatangaje ko umwanzuro uzasomwa ku wa 05 Mutarama 2026 saa kumi.